Umunyamuziki w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, Doja Cat, agiye kongera guha Abanyakigali ibirori bidasanzwe mu gitaramo cya Move Afrika giteganyijwe kubera i Kigali ku itariki ya 17 Werurwe 2026.
Iki gitaramo gitegurwa ku bufatanye bwa Global Citizen, binyuze muri gahunda yayo ya Move Afrika igamije guteza imbere imyidagaduro no guteza imbere impinduka nziza ku mugabane wa Afurika.
Amakuru y’itabirwa rya Doja Cat yemejwe n’aba-bategura binyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo, ibintu byahise bikurura amarangamutima y’abakunzi b’umuziki mu Rwanda no mu karere.
Doja Cat, amazina ye nyakuri ni Amala Ratna Zandile Dlamini, amaze imyaka igera kuri 15 mu muziki, aho yigaragaje nk’umuhanzikazi uhuza ubuhanga mu kuririmba, kurapa no kubyina.
Azwi mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo “Say So”, “Kiss Me More” yakoranye na SZA ndetse na “Streets”, zatumye aba umwe mu bahanzi bafite igikundiro ku Isi.
Ku ruhande rw’abakunzi b’ibitaramo bikomeye, iri joro rizaba ari amahirwe adasanzwe yo kubona imbonankubone umwe mu bahanzi bagezweho ku Isi.
Byitezwe ko iki gitaramo kizitabirwa n’abafana batandukanye, cyane ko Move Afrika isanzwe izana abahanzi bafite amazina aremereye.
Doja Cat abaye umuhanzi wa gatatu ukomeye ugiye gutaramira muri Move Afrika i Kigali, nyuma ya Kendrick Lamar wataramiye Abanyakigali mu 2024 na John Legend waririmbye mu 2025.
Ibi bikomeje gushyira Kigali ku ikarita y’ibitaramo bikomeye by’imyidagaduro ku rwego mpuzamahanga.
Nyuma y’igitaramo cye i Kigali, Doja Cat azahita akomereza urugendo rwe muri Afurika y’Epfo ku wa 20 Werurwe 2026, mu bitaramo bye byo ku mugabane wa Afurika.
Ku bakunzi b’umuziki, ni umwanya wo gutegura kare amatike no kwitegura igitaramo gishobora kuzaba kimwe mu byaranze umwaka wa 2026 mu myidagaduro nyarwanda.







