DJ Pius umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agiye gukorera igitaramo mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine.
Ni igitaramo uyu muhanzi yahuje n’ibirori byo kwizihiza umunsi w’isabukuru ye y’amavuko. Cyateguwe na sosiyete yitwa ‘Innox Entertainment’ isanzwe itegura ibitaramo by’abahanzi b’Abanyarwanda bakunze gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Giteganyijwe ku wa 14 Gashyantare 2026 ubwo abakundana bazaba bizihiza umunsi wabahariwe uzwi nka ‘St Valentin’. DJ Pius azafatanya na DJ Affrellie.
DJ Pius amaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yerekeje mu minsi ishize yitabiriye inama mpuzamahanga ihuriza hamwe abafite aho bahuriye na muzika yitwa ‘NAMM Show2026’ iri kubera muri Leta ya California.
Iyi nama mpuzamahanga DJ Pius yayitabiriye ari kumwe na Alyn Sano, yabaye ku wa 20-24 Mutarama 2026.
Nyuma y’iyi nama, DJ Pius ari mu bikorwa byo gusura inshuti ze zisanzwe zituye muri Amerika, kuri ubu akaba ari kubarizwa muri Leta ya Maine ari naho azataramira.







