Umukinnyi w’ikipe ya Liverpool iy’igihugu cya Portugal, Diogo Jota, yapfiriye mu mpanuka y’imodoka yabereye mu gace ka Zamora, mu majyaruguru ya Espagne, nk’uko byemejwe n’urwego rushinzwe umutekano rwa Guardia Civil.
Murumuna we, André Filipe, na we yahasize ubuzima muri iyo mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu rishyira kuri uyu wa kane.
Imodoka ya Lamborghini bari barimo yataye umuhanda nyuma yo guturika ipine ubwo yageragezaga kunyura ku yindi modoka, nk’uko Guardia Civil yabitangaje.
Iyi modoka yahise ifatwa n’inkongi y’umuriro, bombi bapfiramo nk’uko byemejwe nyuma n”abaganga.
Diogo Jota wari ufite imyaka 28 yari amaze ibyumweru bibiri ashyingiranwe n’umugore we Rute Cardoso, bari bafitanye abana batatu kandi bari bamaze igihe kinini bakundana kuva bakiri bato.
Murumuna we André w’imyaka 26, na we yari umukinnyi w’umupira w’amaguru mu kiciro cya kabiri muri Portugal mu ikipe ya Penafiel.
Liverpool, ikipe yamuguze akayabo ka miliyoni £41 iyavanye muri Wolves mu mwaka wa 2020, yatangaje ko ibabajwe bikomeye n’urupfu rwa Diogo Jota nyuma yo kumenyeshwa iby’iyo mpanuka yabereye muri Espagne.

Mu butumwa bwayo, Liverpool yavuze ko muri iki gihe nta bindi yavunga, isaba ko abantu bubaha ubuzima bwite bw’umuryango wa Diogo na André.
Naho ikipe ya FC Porto, aho Jota na murumuna we batangiye gukinira bakiri bato, yavuze ko iri “mu kababaro” kubera urupfu rwabo.
Mu itangazo yashyize ku rubuga X, FC Porto yagize iti:“ Twatunguwe kandi tubabajwe bikomeye n’inkuru ya kababaro; twihanganishije umuryango n’inshuti za Diogo Jota na murumuna we André Silva, na we wigeze kuba umukinnyi wacu mu bakinnyi bato.”
Yashoje igira iti:“ Baruhukire mu mahoro,” iruhande y’ifoto y’aba bavandimwe bambaye imyenda ya FC Porto.

Umwanditsi: Alex RUKUNDO