Digital Transformation Week 2024: Icyumweru cy’impinduramatwara mu ikoranabuhanga.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ifatanyije n’Ikigo gishinzwe Ikoranabuhanga mu Rwanda (RISA), Urugaga rw’abikorera mu gice cy’Ikoranabuhanga (Rwanda ICT Chamber) hamwe n’abandi bafatanyabikorwa b’imena, baritegura gutangiza ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ivugurura mu ikoranabuhanga cyiswe Digital Transformation Week 2024 #DTW2024. Iki gikorwa kizatangira ku itariki ya 12 Ukuboza 2024, kikabera ku kigo Digital Transformation Center giherereye i Kigali guhera saa tatu za mu gitondo nkuko tubikesha itangazwo rigegenewe abanyamakuru ryasohowe na ICT Chamber.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iribanda ku buryo ikoranabuhanga rishobora guteza imbere urwego rw’abikorera mu ntego z’Igihugu zo gushyira mu bikorwa icyerekezo cya kabiri cy’iterambere (NST2, 2025–2029).
“Unpacking NST2 ICT Sector – Building a Thriving Digital Economy Together”
Iki cyumweru ni umwiherero ngarukamwaka uhuriza hamwe abarenga 1000 barimo ba rwiyemezamirimo mu ikoranabuhanga, abagenzuramikorere mu by’Ikoranabuhanga, abafatanyabikorwa batandukanye mu iterambere ry’igihugu, hamwe n’abayobozi bo mu bindi by’iciro, hagamijwe kwiga ku mahirwe y’iterambere ry’ikoranabuhanga n’uruhare rwaryo mu guteza imbere ubukungu.
Icyumweru cya #DTW2024 kizamara iminsi irindwi, guhera tariki ya 12 kugeza kuya 18 Ukuboza 2024, kigizwe n’ibikorwa binyuranye bigamije gushishikariza kwihangira imirimo no kuzamura udushya.
Bimwe mu bikorwa by’ingenzi biteganyijwe harimo:
1. Inama z’amashyirahamwe y’ikoranabuhanga (ICT Association Meetings): Izi nama zizibanda ku guhuza abafatanyabikorwa mu rwego rw’ikoranabuhanga no gushyiraho umurongo ngenderwaho w’ubufatanye mu rwego rw’igihugu na mpuzamahanga.
2. Ikibuga cy’udushya (Member Product Launchpad): Icyo gikorwa kizaba umwanya mwiza wo kumurikira abitabiriye ibicuruzwa n’uburyo bushya bw’ikoranabuhanga byatewe inkunga n’uru rwego.
3. Guhuza abaterankunga n’abafatanyabikorwa: Abafatanyabikorwa b’imena barimo Norrsken, Tony Blair Institute, na Digital Transformation Center, bazatanga umusanzu mu kurebera hamwe ahazaza h’ikoranabuhanga mu Rwanda.
Iyi gahunda ikazasozwa n’ibirori birimo umuhango wo gutanga ibihembo byiswe Digital Business Summit and Awards, aho abantu n’ibigo byahize ibindi mu guhanga udushya mu bikorwa by’ikoranabuhanga ba(bi)zashimirwa. Iki gikorwa kizakomeza gushimangira icyerekezo cy’u Rwanda nk’igisubizo cya Afurika mu by’ikoranabuhanga.
Icyerekezo cya Kabiri cy’Iterambere (NST2) cyagaragaje ko uru rwego rufite amahirwe menshi yo gushora imari no kwihutisha iterambere mu Rwanda. Amasomo n’ubushakashatsi buzibanda ku nkingi zikomeye zirimo:
Guhindura ubuzima hifashishijwe serivisi z’ikoranabuhanga.
Gukoresha imbuga z’itumanaho mu bucuruzi.
Kureshya ishoramari mu bikorwaremezo bigezweho.
Ikoranabuhanga rishya ririmo gufasha gukuraho inzitizi zitandukanye, rikaba ingenzi mu kugera ku iterambere rirambye.
Abanyarwanda barasabwa kwitabira
#DTW2024PressConference
— Rwanda ICT Chamber (@rwictchamber) December 7, 2024
"Making Rwanda the leading ICT-driven society requires our collective effort," said CEO @antale
Are you a media house supporting digital transformation in Rwanda and beyond? Register here to attend> https://t.co/p3MIV5c8AX#DTW2024 #ThrivingTogether pic.twitter.com/CpU8ywLJh5
Abanyarwanda bakora n’abacuruza ikoranabuhanga, cyane cyane urubyiruko, barahamagarirwa kwitabira ibikorwa byose bizaba muri iki cyumweru. Ibi bizatuma bahura n’abahanga baturutse mu bigo bitandukanye, bungurane ubunararibonye, ndetse banamenye amahirwe mashya ari mu ikoranabuhanga rigezweho.
Uko imyaka itambuka, u Rwanda rurushaho kugaragaza ko rufite ubushake bwo kuba isibaniro ry’impinduramatwara mu ikoranabuhanga muri Afurika. #DTW2024 ni indi ntambwe ikomeye mu kurushaho gufatanya n’abikorera kugira ngo igihugu gikomeze gusigasira umwanya wacyo nk’icyitegererezo muri Afurika no ku isi yose.