Ikoranabuhanga ryahinduye uburyo umuziki ucuruzwa…
Mu myaka yashize, kubona amafaranga mu muziki byasabaga ibitaramo n’imikoranire n’ibitangazamakuru ( kugeza ubu twakwita gakondo). Ubu ibintu byarahindutse. Digital platforms nka Spotify, Apple Music, Boomplay, YouTube Music, n’izindi zatangiye guha abahanzi bo muri Afurika amahirwe adasanzwe yo kwinjiza amafaranga nogukuza amazina yabo ku rwego mpuzamahanga.
Izi platforms zikora zite?
Digital Music Platforms zishyura umuhanzi bitewe n’uko indirimbo ze zikoreshwa (streams, downloads, playlists). Iyo indirimbo yawe iri kuri Spotify cyangwa Apple Music, abantu bose ku isi bashobora kuyumva, kandi buri gihe yumviswe, urunguka.
Kugira ngo indirimbo ijye kuri izo platforms, umuhanzi akenera gukorana na digital distributors (aggregators) nka:
Aba baguhuza n’izo platform, bagakusanya amafaranga, bakaguha raporo z’uburyo umuziki wawe umeze ku isi hose.
Ingero z’Abahanzi Bageze Ku Rwego Mpuzamahanga
Burnaboy,Ayra star,Joeboy (Nigeria)
Bose batangiriye kuri YouTube na platform ya Mr. Eazi (emPawa Africa), atangira gushyira indirimbo kuri Boomplay na Spotify. Ubu ni umwe mu bahanzi ba Nigeria binjiza menshi binyuze kuri streaming.
Bruce Melodie (Rwanda)
Indirimbo nka “Katalina” n’“Saa Moya” ziri kuri platforms mpuzamahanga nka Audiomack na Boomplay, zifasha mu kumenyekanisha ibihangano bye ku rwego rw’akarere no hanze yarwo.
Azawi (Uganda)
Azawi yakoze album yanyuze kuri TuneCore, nyuma igaragara kuri billboard charts muri Afurika. Ubu afite amasezerano mpuzamahanga.
Ni ibiki umuhanzi asabwa kugira ngo akoreshe izi platform?
- Indirimbo z’umwimerere zakozwe mu buryo bwiza (mixing & mastering)
- Cover art isobanutse
- Kwiyandikisha kuri aggregator (nka Tunecore, DistroKid)
- Konti ya banki cyangwa Mobile Money
- Amazina y’indirimbo n’abayagize (metadata)
💡 Inama ku bahanzi bo mu Rwanda
- Jya ushyira indirimbo ku mbuga nyinshi: Spotify, Boomplay, Audiomack, YouTube Music…
- Koresha TikTok na YouTube Shorts mu kumenyekanisha indirimbo.
- Menya aho indirimbo yawe yumvwa cyane ukoresheje analytics.
- Jya kuri playlists zikoreshwa cyane.
- Fata igihe cyo gukora email list y’abafana bawe.
Murandasi yahinduye uko umuhanzi ashobora gutera imbere. Si iby’abaherwe gusa. Buri muhanzi ashobora kwigurishiriza umuziki we, akinjiza, akanamenyekana. Ibi byose biratangirira ku cyemezo cyo gukoresha digital platforms.
📢 Wowe muhanzi nyarwanda, igihe ni iki! Fungura konti kuri aggregator, ohereza indirimbo zawe, hanyuma utangire urugendo rwo gucuruza umuziki wawe ku isi yose.







