Umuhanzi Dax Vibez yateye utwatsi ibihuha byamwitiriwe byavugaga ko Joshua Baraka na Eddy Kenzo badafasha abahanzi ba Uganda mu buryo bwo guhabwa amahirwe n’amikoranire mpuzamahanga.
Mu kwisobanura kwe, Dax Vibez yavuze ko ikibazo yabajijwe mu kiganiro, n’ikibazo cyabazaga giti: “Ninde waba warageze kure kurusha undi hagati ya Joshua Baraka na Eddy Kenzo ku rwego mpuzamahanga.”
Uyu muhanzi yasobanuye ko nta n’umwe urusha undi, kuko bose bataragera ku rwego rwo gufungurira abandi bahanzi ba Uganda amarembo y’isoko mpuzamahanga, nk’uko Diamond Platnumz yabikoreye Abanya-Tanzania cyagwa itsinda rya P.Square ryabikoreye Abanya-Nigeria.
Yakomeje ashimangira ko ibyo yavuze babigoretse bikavugwa nabi, ati: “Ibyo navuze babisubiyemo nabi, babisubiyemo basa n’aho bashaka kugaragaza nk’aho navuze ko Eddy Kenzo na Baraka ari abanyamururumba.
Dax Vibez yakomeje asobanura ko Atari agamije kuvuga nabi aba bahanzi bombo, ahubwo ko yashakaga gukangurira abandi bahanzi bashobora kubona ayo mahirwe kujya bazirikana bagenzi babo.
Yagize ati: “Ntabwo narigamije gushyira igitutu kuri Eddy Kenzo na Baraka ‘oya’, kuko rimwe na rimwe kugera kuri ayo mahirwe bisaba igihe cyiza kandi gihagije. Nanjye ubwanjye ashobora kumpfira ubusa mu gihe nyabonye.
Yongeyeho ko muri Uganda hakenewe umuhanzi ufite ubushobozi n’umugisha ku buryo yafungura ayo marembo y’isoko mpuzamahanga, kandi akigaragaza ahamwe n’inganda zose zikorz umuziki muri Uganda, cyane ko Uganda ifite abanyempano benshi bakora umuziki kandi mwiza.
Ati: “Dukeneye umuntu ufite ubwo bushobozi n’uwo mugisha, ku buryo igihe yagera ku rwego mpuzamahanga kajyana n’inganda zose, cyane ko dufite impano nyinshi n’umuziki mwiza.”
Yasoje ashimangira ko kuba Joshua Baraka na Eddy Kenzo bageze ku rwego mpuzamahanga atari impanuka, kuko babigezeho bitewe n’ubushobozi bafite ubwabo n’uko biteguye neza.
Ati: “Si impanuka kuba baramenyekanye ku rwego mpuzamahanga, bafite ibyangombwa byose bikenewe kandi babikuye mu gihugu imbere. Bityo rero ibyo navuze byasobanuwe nabi. Nemera ko bose ari abahanzi kandi beza.”










