Mu minsi ishize, inkuru ikomeje kuvugisha benshi mu bakurikiranira hafi umuziki wa Afurika n’isi yose muri rusange ntibavuga ku cyemezo bivugwa ko umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, Davido, yafashe cyo kwitandukanya n’ibihembo bya Grammy. Ibi byatangiye gukwirakwira nyuma y’uko Davido atatsindiye igihembo mu cyiciro cya Best African Music Performance, cyegukanywe n’umuhanzikazi Tyla wo muri Afurika y’Epfo.
Nk’uko bivugwa n’abakurikiranira hafi ibikorwa bye ku mbuga nkoranyambaga, Davido yaba yaranyujije ubutumwa mu Instagram Story bwaje gusibwa, aho yagaragaje ko ashobora kuba arambiwe gukomeza kohereza ibihangano bye mu marushanwa y’ibihembo mpuzamahanga, cyane cyane Grammy. Nubwo ubu butumwa bwaje gusibwa, bwahise bukwirakwizwa n’abafana n’itangazamakuru, bituma havuka impaka n’ibitekerezo bitandukanye.
Mu magambo bivugwa ko yari yanditse, Davido yaba yarahishuye ko agiye gushyira imbere umuziki we n’abafana be aho guhangayikishwa n’ibihembo. Ibi byafashwe na benshi nk’ikimenyetso cy’uko ashobora kuba yafashe icyemezo cyo kudakomeza kwiyambaza Grammy nk’urubuga rwo gushaka icyubahiro n’ishimwe.
Iki cyemezo kivugwa kije gikurikira inzira isa n’iyo undi muhanzi ukomeye wo muri Nigeria, Wizkid, yafashe. Wizkid nawe amaze igihe atohereza ibihangano bye mu marushanwa ya Grammy, aho bivugwa ko kuva mu 2023 nta mushinga we yongeye gushyikirizwa akanama ka Grammy. Ibi byatumye abakunzi b’umuziki batangira kwibaza niba hari impinduka nini iri kuba mu mitekerereze y’abahanzi bo muri Afurika ku bijyanye n’ibihembo mpuzamahanga.
Davido, umaze imyaka myinshi ari umwe mu nkingi za mwamba mu guteza imbere Afrobeats ku rwego mpuzamahanga, amaze kugera ku byo abahanzi benshi bifuza: kuba azwi ku isi yose, gukorana n’ibyamamare mpuzamahanga no kugira abafana mu migabane itandukanye. Nubwo amaze kubona nominations eshanu za Grammy, ntarigera atsindira igihembo, ibintu bamwe bavuga ko bishobora kuba byaragize uruhare mu kumuca intege.
Hari abasesenguzi b’umuziki bavuga ko iki cyemezo, niba koko ari ukuri, kitari ugutsindwa cyangwa gucika intege, ahubwo ari uburyo bwo kongera kwiyumvamo agaciro nk’umuhanzi. Bavuga ko abahanzi benshi bo muri Afurika batangiye kwibaza niba ibihembo mpuzamahanga bihagije mu kugaragaza uburemere n’ingaruka umuziki wabo ugira ku bantu.
Ku rundi ruhande, hari abafana bakomeje gushyigikira Davido, bavuga ko nta gihembo na kimwe gishobora kugena agaciro k’impano ye n’uruhare yagize mu kuzamura izina rya Afurika mu muziki wo ku rwego rwo hejuru. Abandi bo bakabona ko yakabaye akomeza kugerageza, kuko nominations nyinshi ari ikimenyetso cy’uko ibikorwa bye byitabwaho ku rwego rwo hejuru.
Kugeza ubu, Davido ubwe ntaratangaza ku mugaragaro icyemezo gihamye cy’uko yahagaritse burundu kohereza ibihangano bye muri Grammy. Ariko iyi nkuru yakomeje kuba isoko y’impaka, igaragaza impinduka ziri kuba mu mibanire hagati y’abahanzi bo muri Afurika n’inzego mpuzamahanga zitanga ibihembo.
Icyakora, ikigaragara kuri benshi ni uko umuziki wa Afurika ukomeje gutera imbere ku buryo budasaba byanze bikunze kwemezwa n’ibihembo byo hanze. Kuri Davido, Wizkid n’abandi bahanzi bakomeye, ikiruta byose gisa n’icyishimo cyo kureba umuziki wabo ugira ingaruka ku buzima bw’abantu no ku isura ya Afurika ku isi.







