• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Tuesday, December 2, 2025
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Davido, Burna Boy na Ayra Starr bahawe igihembo cya Grammy Award

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
November 10, 2025
Reading Time: 2 mins read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Umuziki wa Nigeria umaze kugera ku rwego mpuzamahanga. Icyatangiye nk’injyana y’abaturage isanzwe, cyabaye uruhurirane rw’injyana zitandukanye zigaruriye isi, zerekana uburyo umuziki wa Afurika ushobora guhindura amateka.

Ibi bigaragarira neza muri Grammy Awards, ibihembo bikomeye ku isi mu muziki. Nominasiyo z’uyu mwaka wa 2026, ku nshuro ya 68 (68th Annual Grammy Awards), zerekana neza uburyo Nigeria yigaruriye uru rubuga mpuzamahanga.

Burna Boy yongeye kwandika amateka, aba Umunya-Nigeria wabaye nominated ku nshuro 13 muri Grammy. Album ye nshya No Sign of Weakness (2025) yamuhesheje igihembo cya Best Global Music, bimugira Umunya-Nigeria wa mbere wahembwe inshuro eshanu muri icyo cyiciro.

Ariko ibi ntibireba Burna Boy gusa. Ni inkuru yanditse amateka uhereye ku bahanzi batangiye Afrobeat na Jùjú kugeza ku byamamare bya none muri Afropop.

Reka turebe abahanzi icyenda b’Abanya-Nigeria babaye nominansiyo (Nominations) kenshi muri Grammy Awards, n’uko bagiye bahagararira igihugu cyabo ku rwego mpuzamahanga.

Burna Boy – Nominasiyo 13 (1 yatsindiye)

Burna Boy ni we muhanzi wanditse amateka mu guhembwa Grammy muri Nigeria. Azwiho guhuza injyana zitandukanye zirimo Afrobeats, Dancehall, Pop n’izindi, bikamugira umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Afurika no hirya yaho.

Yatsindiye Grammy imwe muri Best Global Music Album ku ndirimbo ye Twice As Tall (2021).

Yabaye nominansiyo mu bihe bitandukanye birimo: African Giant 2020 – Best World Music Album, Twice as Tall 2021 – Best Global Music Album, “Do Yourself” ft. Angélique Kidjo 2022 – Best Global Music Performance, “Last Last” 2023 – Best Global Music Performance, Love, Damini 2023 – Best Global Music Album, “Sittin’ on Top of the World” 2024 – Best Melodic Rap Performance, “City Boys” 2024 – Best African Music Performance ndetse na No Sign of Weakness 2026 – Best Global Music Album, n’izindi.

Uyu muhanzi yashyize imbaraga mu kuvanga injyana zitandukanye no gukorana n’abahanzi bo hirya no hino ku isi, bigatuma aba umwe mu bagaragaza impinduka mu muziki nyafurika.

Wizkid – Nominasiyo 6 (1 yatsindiye)

Wizkid ni umwe mu batangije ijyana ya Afrobeats ku rwego mpuzamahanga. Yatsindiye Grammy imwe muri Best Music Video ku ndirimbo Brown Skin Girl yakoranye na Beyoncé (2021).

Yanabaye nominansiyo muri Best Global Music Album kuri Made in Lagos (2022) n’izindi nyinshi, harimo n’izo yakoranye na Asake na Ayra Starr. Wizkid yakomeje kwambukiranya imipaka agera mu bihugu by’u Burayi n’Amerika.

Femi Kuti – Nominasiyo 6 (0 yatsindiye)

Umuhungu wa Fela Kuti, Femi Kuti, yakomeje umurage wa se mu njyana ya Afrobeat ifite ubutumwa bukomeye.
Yabaye nominated mu bihe bitandukanye muri Best World Music Album na Best Global Music Performance, agaragaza uburyo akomeje gusigasira no kuzamura injyana y’abenegihugu ku rwego mpuzamahanga.

Davido – Nominasiyo 5 (0 yatsindiye)

Davido ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu ijyana ya Afrobeats. Album ye Timeless (2024) yamuhesheje igihembo muri Best Global Music Album, kandi yakomeje kuba nominated inshuro nyinshi muri Best African Music Performance ku ndirimbo nka Unavailable na Sensational.

Umuziki wa Davido wubakiye ku butumwa bushingiye ku muco , ibi bimugira umwe mu bahanzi bakunzwe ku isi hose.

Ayra Starr – Nominasiyo 2 (0 yatsindiye)

Ayra Starr ni umwe mu bahanzi b’abagore bakiri bato bafite ijwi rikomeye muri Afropop.
Yahembwe mu byiciro cya Best African Music Performance ku ndirimbo Rush (2024) na Gimme Dat (2026) yakoranye na Wizkid.

Umuhate n’imbaraga bye byatumye aba icyitegererezo ku rubyiruko ndetse n’abagore bo muri Afurika muri rusange.

 Asake – Nominasiyo 2 (0 yatsindiye)

Asake yinjiye mu muziki mpuzamahanga akoresheje injyana yihariye ivanze na Yoruba Gospel na Amapiano.

Yabaye nominansiyo inshuro ebyiri muri Best African Music Performance ku ndirimbo Amapiano (2024) yakoranye na Olamide, n’indi MMS (2025) yakoranye na Wizkid.

Umuziki we wihariye ukomeje kumuhesha izina rikomeye muri Afurika no hanze yayo.

Grammy Award ikomeje kuba urubuga rwo kugaragaza impinduka n’iterambere ry’umuziki wa Afurika, by’umwihariko uwo muri Nigeria.

Share2Tweet1Send
Previous Post

B2C Entertainment yateguje igitaramo

Next Post

Uwamahoro Antoinette na Tuyisenge Valens Bayoboye Amatora muri Mashariki Film Festival 2025

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Nyuma yo kunyurwa Richard Nick Ngendahayo yatanze itariki nshya yo kongera gutaramira abanyarwanda

Nyuma yo kunyurwa Richard Nick Ngendahayo yatanze itariki nshya yo kongera gutaramira abanyarwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
10 hours ago

Umuhanzi zo kuramya no guhimbaza Imana Richard Nick Ngendahayo nyuma yo gukora igitaramo kikitabirwa n’abantu benshi ndetse umubare w’abihana ukiyongera...

Inzozi za Richard Nick Ngendahayo: Uko Kwifuza Kuba Umunyamakuru Byahindutse Urugendo rw’Ubutumwa mu Ndirimbo z’Iyobokamana

Inzozi za Richard Nick Ngendahayo: Uko Kwifuza Kuba Umunyamakuru Byahindutse Urugendo rw’Ubutumwa mu Ndirimbo z’Iyobokamana

by MUNYANKINDI Alphonse
11 hours ago

Richard Nick Ngendahayo ni umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi cyane mu Rwanda no hanze yarwo....

Amateka ya Gaby Kamanzi umuhanzi udasanzwe muri Gospel Industry

Amateka ya Gaby Kamanzi umuhanzi udasanzwe muri Gospel Industry

by MUNYANKINDI Alphonse
12 hours ago

Irene Ingabire Kamanzi ni umuhanzi wa menyekanye hano mu Rwanda cyane mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi kw'izina ry'ubuhanzi...

Next Post
Uwamahoro Antoinette na Tuyisenge Valens Bayoboye Amatora muri Mashariki Film Festival 2025

Uwamahoro Antoinette na Tuyisenge Valens Bayoboye Amatora muri Mashariki Film Festival 2025

Afrique yashyize hanze Album ye ya mbere yise “In2Stay”

Afrique yashyize hanze Album ye ya mbere yise “In2Stay”

Amalon yatangaje ko agiye gushyira hanze album ye ya mbere

Amalon yatangaje ko agiye gushyira hanze album ye ya mbere

Nyuma yo kunyurwa Richard Nick Ngendahayo yatanze itariki nshya yo kongera gutaramira abanyarwanda
Imyidagaduro

Nyuma yo kunyurwa Richard Nick Ngendahayo yatanze itariki nshya yo kongera gutaramira abanyarwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
December 1, 2025
Inzozi za Richard Nick Ngendahayo: Uko Kwifuza Kuba Umunyamakuru Byahindutse Urugendo rw’Ubutumwa mu Ndirimbo z’Iyobokamana
Amateka

Inzozi za Richard Nick Ngendahayo: Uko Kwifuza Kuba Umunyamakuru Byahindutse Urugendo rw’Ubutumwa mu Ndirimbo z’Iyobokamana

by MUNYANKINDI Alphonse
December 1, 2025
Amateka ya Gaby Kamanzi umuhanzi udasanzwe muri Gospel Industry
Amateka

Amateka ya Gaby Kamanzi umuhanzi udasanzwe muri Gospel Industry

by MUNYANKINDI Alphonse
December 1, 2025
Jose Chameleone ategerejwe mu majyaruguru ya Uganda
Imyidagaduro

Jose Chameleone ategerejwe mu majyaruguru ya Uganda

by Alex RUKUNDO
November 30, 2025

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.