Umuziki wa Nigeria umaze kugera ku rwego mpuzamahanga. Icyatangiye nk’injyana y’abaturage isanzwe, cyabaye uruhurirane rw’injyana zitandukanye zigaruriye isi, zerekana uburyo umuziki wa Afurika ushobora guhindura amateka.
Ibi bigaragarira neza muri Grammy Awards, ibihembo bikomeye ku isi mu muziki. Nominasiyo z’uyu mwaka wa 2026, ku nshuro ya 68 (68th Annual Grammy Awards), zerekana neza uburyo Nigeria yigaruriye uru rubuga mpuzamahanga.
Burna Boy yongeye kwandika amateka, aba Umunya-Nigeria wabaye nominated ku nshuro 13 muri Grammy. Album ye nshya No Sign of Weakness (2025) yamuhesheje igihembo cya Best Global Music, bimugira Umunya-Nigeria wa mbere wahembwe inshuro eshanu muri icyo cyiciro.
Ariko ibi ntibireba Burna Boy gusa. Ni inkuru yanditse amateka uhereye ku bahanzi batangiye Afrobeat na Jùjú kugeza ku byamamare bya none muri Afropop.
Reka turebe abahanzi icyenda b’Abanya-Nigeria babaye nominansiyo (Nominations) kenshi muri Grammy Awards, n’uko bagiye bahagararira igihugu cyabo ku rwego mpuzamahanga.

Burna Boy ni we muhanzi wanditse amateka mu guhembwa Grammy muri Nigeria. Azwiho guhuza injyana zitandukanye zirimo Afrobeats, Dancehall, Pop n’izindi, bikamugira umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Afurika no hirya yaho.
Yatsindiye Grammy imwe muri Best Global Music Album ku ndirimbo ye Twice As Tall (2021).
Yabaye nominansiyo mu bihe bitandukanye birimo: African Giant 2020 – Best World Music Album, Twice as Tall 2021 – Best Global Music Album, “Do Yourself” ft. Angélique Kidjo 2022 – Best Global Music Performance, “Last Last” 2023 – Best Global Music Performance, Love, Damini 2023 – Best Global Music Album, “Sittin’ on Top of the World” 2024 – Best Melodic Rap Performance, “City Boys” 2024 – Best African Music Performance ndetse na No Sign of Weakness 2026 – Best Global Music Album, n’izindi.
Uyu muhanzi yashyize imbaraga mu kuvanga injyana zitandukanye no gukorana n’abahanzi bo hirya no hino ku isi, bigatuma aba umwe mu bagaragaza impinduka mu muziki nyafurika.

Wizkid ni umwe mu batangije ijyana ya Afrobeats ku rwego mpuzamahanga. Yatsindiye Grammy imwe muri Best Music Video ku ndirimbo Brown Skin Girl yakoranye na Beyoncé (2021).
Yanabaye nominansiyo muri Best Global Music Album kuri Made in Lagos (2022) n’izindi nyinshi, harimo n’izo yakoranye na Asake na Ayra Starr. Wizkid yakomeje kwambukiranya imipaka agera mu bihugu by’u Burayi n’Amerika.

Umuhungu wa Fela Kuti, Femi Kuti, yakomeje umurage wa se mu njyana ya Afrobeat ifite ubutumwa bukomeye.
Yabaye nominated mu bihe bitandukanye muri Best World Music Album na Best Global Music Performance, agaragaza uburyo akomeje gusigasira no kuzamura injyana y’abenegihugu ku rwego mpuzamahanga.

Davido ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu ijyana ya Afrobeats. Album ye Timeless (2024) yamuhesheje igihembo muri Best Global Music Album, kandi yakomeje kuba nominated inshuro nyinshi muri Best African Music Performance ku ndirimbo nka Unavailable na Sensational.
Umuziki wa Davido wubakiye ku butumwa bushingiye ku muco , ibi bimugira umwe mu bahanzi bakunzwe ku isi hose.

Ayra Starr ni umwe mu bahanzi b’abagore bakiri bato bafite ijwi rikomeye muri Afropop.
Yahembwe mu byiciro cya Best African Music Performance ku ndirimbo Rush (2024) na Gimme Dat (2026) yakoranye na Wizkid.
Umuhate n’imbaraga bye byatumye aba icyitegererezo ku rubyiruko ndetse n’abagore bo muri Afurika muri rusange.

Asake yinjiye mu muziki mpuzamahanga akoresheje injyana yihariye ivanze na Yoruba Gospel na Amapiano.
Yabaye nominansiyo inshuro ebyiri muri Best African Music Performance ku ndirimbo Amapiano (2024) yakoranye na Olamide, n’indi MMS (2025) yakoranye na Wizkid.
Umuziki we wihariye ukomeje kumuhesha izina rikomeye muri Afurika no hanze yayo.
Grammy Award ikomeje kuba urubuga rwo kugaragaza impinduka n’iterambere ry’umuziki wa Afurika, by’umwihariko uwo muri Nigeria.





