Umuhanzi ukunzwe mu muziki gakondo, Cyusa Ibrahim, yatangaje ko yamaze kwinjira mu myiteguro ya nyuma yo gushyira hanze album ye ya kabiri yise “Muvumwamata”, umushinga mushya uvuga ko uzanye ubutumwa bwimbitse ku muco nyarwanda, amateka y’umuryango we n’indangagaciro agamije gusigasirwa binyuze mu muziki. Iyi album iteganyijwe gusohoka ku wa 1 Ukuboza 2025.
Cyusa Ibrahim agaragaza ko album “Muvumwamata” ari umushinga wamubera ishema rikomeye, bitewe n’ubutumwa bwimbitse wayishoyemo ndetse n’ubufatanye yagiranye n’abatunganya umuziki batandukanye bafite uburambe n’ubuhanzi bwihariye, ibyo byose byatumye igera ku rwego rwo hejuru
Uyu muhanzi umaze imyaka isaga icumi atanga umusanzu mu guteza imbere injyana gakondo ayihuza n’igihe tugezemo, asobanura ko iyi album yaturutse ku mizi ye bwite, ku mateka y’umuryango we no ku ntera nshya y’ubuhanzi yifuza kugaragariza abakunzi b’umuziki nyarwanda.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Cyusa yavuze ko “Muvumwamata” atari album ishingiye ku njyana gusa, ahubwo ari igikorwa cy’umuco n’indangagaciro.
Yagize ati: “Nashakaga gukora album ivuga ku ndangagaciro zacu nk’Abanyarwanda, uko twifatanya n’Imana, n’uko umuco wacu ufite umwihariko. Ni album nateye intambwe nyitura nyogokuru wanjye wambereye umurezi mu bijyanye n’umuziki kuva nkiri muto.”
Iyi album yakorewe mu Rwanda ku bufatanye n’abatunganya indirimbo batandukanye, barimo abamaze kumenyekana mu muziki nyarwanda n’abandi bakiri kuzamuka bafite impano igaragara, byatumye “Muvumwamata” igira umwimerere uhamye udasanzwe.
Cyusa avuga ko buri ndirimbo yakozweho wayihaye igisobanuro cye, bituma album igira imiterere mishya itandukanye n’ibyo yakoze mu bihe byashize, nubwo igumanye umusingi wa gakondo.
Mu byo yagarutseho, yavuze ko indirimbo zigize “Muvumwamata” ziganjemo izivuga ku mibereho y’abantu, indangagaciro z’imiryango, umuco n’inyigisho zifasha umuntu kwitekerezaho no kwiyubaka.
Ati: “Umuziki mbyitwaramo nk’ubutumwa. Sinshaka kuririmba gusa, nshaka ko indirimbo zanjye zitekerezwa kandi zigatanga icyerekezo. Iyo babimenye, ni bwo numva mfite icyo nagezeho mu guteza imbere umuziki gakondo.”
Uyu muhanzi umaze kwitabira ibitaramo bitandukanye birimo n’ibyo yakoreye hanze y’igihugu, akomeje gufatwa nk’umwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bashyira imbere umuco.
Nubwo atatangaje amazina y’indirimbo zigize “Muvumwamata”, avuga ko iyi album igizwe n’indirimbo zitandukanye zirimo izituje, izishingiye ku muco ndetse n’izivuga ku rukundo rugaragara mu buryo bwa kinyarwanda ariko bujyanye n’igihe.
Yongeraho ko iyi album ishobora kuba imwe mu mishinga ikomeye izasiga umwaka wa 2025 urangije mu muziki nyarwanda, kandi ikagira uruhare rufatika mu kumenyekanisha injyana gakondo ku rwego mpuzamahanga.







