Muhanzi Clever J yatangaje amafaranga yakuye mu gitaramo yakoze cyagarukaga ku rugendo rwe rwa muzika, avuga ko yahawe amafaranga angana na miliyoni 20 z’amashiringi ya Uganda.
Iki gitaramo cyiswe “Returnof Clever k” cyabaye muri Kanama 2023, akaba cyari agamije kongera guhura n’abakunzi be no kwishimira indirimbo ze zakunzwe zikamugira icyamamare mu myaka ishize. Icyo gihe, iki gitaramo cyafashwe nk’intambwe ikomeye yari amaze gutera mu rugendo rwe rwa muzika.
Agaruka ku mafaranga yagikuyemo. Clever j yavuze ko mafaranga angana na miliyoni 20 yahawe n’utegura ibitaramo Bajjo ndetse n’abandi atabashije kumenya, avuga ko kandi ashimira Bajjo wamufashije gutegura icyo gitaramo.
Uyu muhanzi yavuze ko mbere yari afite umugambi wo kugurisha ikibanza cye kugira ngo abone amafaranga yo gutegura igitaramo. Icyokara, avuga ko Bijjo yamubujije kubikora, amausaba kumwemerera akamufasha gushaka abatera nkunga, aho kugurisha umutungo we.
Yagize ati: ‘ Nari ngiye kugurisha ikibanza cyanjye kugira ngo mbashe gutegura igitaramo, ariko Bijjo arambuza ambwira ko azafasha gushaka abatera nkunga bazadufasha aho kugurisha ikibanza cyanjye.”
Clever J yakomeje avuga ko ayo mafaranga yayahawe mu byiciro. Yabanje guhabwa Miliyoni 5, nyuma ahabwa andi Miliyoni 5. Mu mafaranga yabonye, avuga ko hari ayo yakoresheje agurira se moto, igikorwa avuga ko cyagize akamaro ku muryango.
Yasobanuye ko se yakoresheje amafaranga yakuraga kuri iyo moto agera aho yiyubakira inzu, ibintu avuga ko byamushimishije cyane.
Uretse gufasha umuryango we, Clever J yanakoresheje igice cy’amafaranga ashimira abo bakoranye. Yahaye amafaranga bamwe mu nshuti ze zamufashije mu myiteguro no mu myitozo yabanjirije igitaramo.
Igihe yateguraga icyo gitaramo, uyu muhanzi yavuze ko yari afite indirimbo yari iri kwamamara, bityo ashaka kubyaza umusaruro uwo mwanya.
Yagize ati: “Hari indirimbo yanjye yari rimo gukundwa cyane, nshaka gutegura igitaramo kugira ngo ntange ubutumwa. Nabonye amafaranga yo kongera kuyisubiramo no kongera kwegera abakunzi banjye.”







