Isi ya sinema yongeye kubura umwe mu bayihesheje ishema. Umukinnyi w’ikirangirire w’Umutaliyani Claudia Cardinale, wamamaye mu mafilime nka ‘The Pink Panther’ na ‘Once Upon A Time In The West’, yapfuye afite imyaka 87, nk’uko bitangajwe n’ibinyamakuru byo mu Bufaransa.
Umujyanama we yabwiye AFP ko yapfuye aguye mu Mujyi wa Nemours, mu Bufaransa, aho yari ari kumwe n’abana be babiri.
Cardinale yavukiye i Tunis muri Tunisia ku babyeyi bakomoka muri Sicile. Ku myaka 17, yitabiriye irushanwa ry’ubwiza, araryegukana maze ahabwa igihembo cy’urugendo rugana mu Venice Film Festival. Icyo gihe nibwo yatangiye inzira yamwinjije mu ruganda rwa sinema.
N’ubwo yari afite inzozi zo kuba umwarimu, ayo marushanwa yamuhinduriye ubuzima, bituma yinjira mu mwuga wamugize icyamamare ku isi yose.
Cardinale yatangiye kumenyekana cyane mu mwaka wa 1963, ubwo yakinaga muri ’8 ½’ ya Federico Fellini no muri ’The Leopard’. Aha ni ho izina rye ryahise rihabwa agaciro ku rwego mpuzamahanga.
Nyuma yaho, yakinnye muri The Pink Panther (1963) ndetse na Once Upon A Time In The West (1968) ya Sergio Leone, filime yagiye mu mateka nk’imwe mu zikomeye cyane mu njyana ya Western.
Mu buzima bwe bwose, yakinnye muri filime zirenga 100 zirimo n’izagiye zitambuka kuri televiziyo. Nubwo izo zose zamuhesheje izina, we ubwe yigeze gutangaza ko filime yo mu 1966 yitwa ’The Professionals’ ari yo yamuhaye icyicaro gikomeye muri Hollywood.
Mu 2002, ubwo yahabwaga igihembo cy’ishimwe ry’umwuga wose mu iserukiramuco rya Berlin, Cardinale yasobanuye uburyo yishimira urugendo rwe rwa sinema, agira ati: “Nabaye mu buzima burenga 150: nigeze kuba indaya, umunyedini, umukobwa wuzuye urukundo n’ubundi bwoko bwose bw’abagore. Ni igitangaza kubona amahirwe yo guhinduka buri gihe.”
Yakomeje agira ati: “Nakoranye n’abayobozi bakomeye ku isi yose, kandi bampaye byose.”
Uretse kuba icyamamare muri sinema, Cardinale yari n’umwe mu barwanashyaka b’uburenganzira bw’abagore. Mu mwaka wa 2000, yagizwe Ambasaderi w’icyubahiro wa UNESCO mu bikorwa byo kurengera uburenganzira bw’abagore ku isi.
Claudia Cardinale, wagize uruhare runini mu guhindura isura ya sinema y’Uburayi na Hollywood, asize abana babiri. Amateka ye azahora yibukwa nk’umugore w’intwari, wiyubatse mu ruganda bigoranye, agahesha ishema abari n’abategarugori bose.