• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, January 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Christopher yibukije abakoresha imbuga nkoranyambaga nabi ko ingaruka zigarura ku bana

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
November 12, 2025
Reading Time: 2 mins read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Christopher Muneza yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga busaba abantu kujya batekereza kabiri mbere yo gushyira ibitekerezo n’amafoto kuri konti zabo, agaragaza impungenge ku buryo imbuga nkoranyambaga ziri kugira ingaruka ku bana bato.

Abinyujije kuri konti ye ya Instagram, Christopher yavuze ko ababyeyi benshi bakomeje kugorwa no gufasha abana babo kumenya gukoresha neza telefoni n’imbuga nkoranyambaga, kuko hari byinshi babonera kuri izo mbuga bishobora kubahungabanya.

Yanditse kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ugushyingo 2025, agira ati “Ababyeyi baracyagerageza gufasha abana babo kumenya uburyo bwo kwitwara mu isi y’ikoreshwa rya Telefoni n’imbuga nkoranyambaga. Rero, twirinde gushyira ibintu byose kuri izi mbuga tudatekereje, kuko ntituzi uwo bishobora kugeraho. Bishobora kuba umwana w’umuvandimwe wawe cyangwa uwa mugenzi wawe.”

Yakomeje agaragaza ko abana benshi bari guhura n’ingaruka mbi zituruka ku kubona ibikorwa by’abakuze bakiri bato, anasaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gusakaza amafoto yambaye ubusa no gukoresha amagambo atari meza.

Akomeza ati “Abana barimo kwangirika buri munsi kubera kubona hakiri kare iby’abantu babakuze. Twirinde gushyira amafoto hanze agaragaza ubwambure, kandi tunarinde amagambo tuvuga,”

Uyu muhanzi uri mu bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, yasoreje ubutumwa bwe ku ndamukanyo yuje urugwiro agira ati: “Nizeye ko mumeze neza, mbifurije umunsi mwiza.”

Ubutumwa bwa Christopher bwakiriwe neza n’abamukurikira, benshi bamushimira ku kubibutsa inshingano nk’abantu bakuru bafite uruhare mu kurinda no kurera urubyiruko.

Ni ubutumwa bwashimangiye uburyo umuhanzi atari ugamije gusa gususurutsa abantu mu bihangano bye, ahubwo anagaragaza uruhare rwe mu gushishikariza sosiyete kubaka ejo hazaza h’abantu bazima bafite indangagaciro.

Yanditse ubu butumwa mu gihe ku mbuga nkoranyambaga ibiganiro byaryoshye, ahanini bishingiye ku mashusho y’iminota 10’ y’umuhanzi Yampano bamwe bavuga ko bafite muri telefoni zabo, amugaragaza ari kumwe n’umugore we batera akabariro.

Si we gusa bibaye, kuko kuva imbuga nkoranyambaga zakwaduka, bamwe mu byamamare ku isi bagiye bisanga hanze amashusho yabo yaciye ibintu. No mu Rwanda byafashe indi ntera, kugeza ubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwagiye rufunga bamwe, yaba uwifashe ‘Video’ ndetse n’uwasakaje amashusho.

Hari ibyamamare byinshi ku isi byigeze kwisanga amashusho cyangwa amafoto yabo y’ubwambure yasohotse ku mbuga nkoranyambaga cyangwa ku rubuga z’ubujura rwa internet — rimwe na rimwe biturutse ku kwibwa amakuru (hacking), ku kwibagirwa cyangwa ku kuba hari uwabahimbye.

1. Jennifer Lawrence

Mu 2014, yahuye n’icyiswe “The Fappening”, aho amafoto ye yambaye ubusa ndetse n’ay’abandi benshi barimo Rihanna, Kate Upton n’abandi byasohotse nyuma y’uko konti zabo za iCloud zibwe. Jennifer yavuze ko byamuhungabanyije cyane kandi bihungabanya ubuzima bwite bw’umuntu.

2. Kim Kardashian

Kim Kardashian na we yigeze kwibasirwa n’ibyagiye hanze by’ubusambanyi bukubiyemo amashusho yakoreye hamwe na Ray J. Nubwo byamugizeho ingaruka mu ntangiriro, nyuma yabihinduye inzira yo kumenyekana no kwagura ubucuruzi bwe.

3. Rihanna

Uyu muhanzikazi w’icyamamare nawe yigeze guhura n’ikibazo cy’amafoto ye yambaye ubusa yasohotse mu itangazamakuru no kuri internet. Nyuma yavuze ko ari igihombo gikomeye ku burenganzira bwe ku buzima bwite.

4. Vanessa Hudgens

Umukinnyi wa filime akaba n’umuririmbyi, Vanessa Hudgens, yigeze gusaba imbabazi nyuma y’uko amafoto ye yambaye ubusa asohotse ku mbuga mu 2007. Byamugizeho ingaruka mu rugendo rwe rwa sinema, by’umwihariko ubwo yakinaga muri Disney.

5. Chris Brown

Umuhanzi Chris Brown na we yigeze kwisanga amafoto ye yambaye ubusa ari hanze mu 2011, avuga ko byaturutse ku muntu wigeze gukorana nawe mu buzima bwe bwite.

6. Iggy Azalea

Uyu muraperikazi w’umunya-Australia yigeze kwihanangiriza ibinyamakuru nyuma y’uko amafoto ye yambaye ubusa asohotse mu buryo atigeze abyemera, avuga ko ari ihohoterwa ry’ubuzima bwe bwite.

7. Bella Thorne

Mu 2019, Bella Thorne yahisemo kwegeranya no gushyira amafoto ye ubwe hanze nyuma y’uko umu-hacker amubwiye ko azayatangaza. Yavuze ko yahisemo kwirengera no kwambura uwo muntu ububasha bwo kumutera ubwoba.

Ibi byagaragaje ko n’ibyamamare bikomeye bishobora guhura n’ingaruka zituruka ku ikoreshwa nabi ry’ikoranabuhanga, kandi byafashije benshi muri bo kuvuga ku kamaro ko kurinda amakuru yihariye, no gusaba abantu bose kubaha ubuzima bwite bw’abandi ku mbuga nkoranyambaga.

Ubushakashatsi bwa American Psychological Association (APA) bwerekana ko abana babona amashusho y’urukozasoni bakiri bato baba bafite ibyago byinshi byo: kubona igitsina nk’igitangaza cyangwa igikoresho aho kugifata nk’igice cy’umubano w’abantu, gutangira gukora imibonano mpuzabitsina hakiri kare, no guufata ubusambanyi nk’ikintu gisanzwe, bigatuma batagira umuco wo kwifata.

Ubushakashatsi bwo muri Harvard University (2021) bwerekanye ko abana baba barebye amashusho y’urukozasoni cyangwa y’ubwambure kenshi, bagira impungenge, isoni n’ikimwaro.

Hari igihe bagira ihungabana cyangwa bakiyanga, cyane cyane abakobwa babona umubiri wabo udahuye n’ibyo babona mu mashusho. Bishobora gutera gucika intege mu masomo no mu mibanire.

Urwego rwa UNICEF rwaburiye ko abana babona ibintu by’urukozasoni bakiri bato bashobora kuba inzirakarengane zoroheye abashukanyi bo kuri internet.

Ubushakashatsi bwo muri Common Sense Media (2022) bwerekanye ko ababyeyi bataganiriza abana babo kuri internet n’ibyo babona, abo bana baba bafite ibyago byinshi byo kwinjira mu byo batumva.

Amashusho y’urukozasoni yongera ubushake bwo kubona ibintu bishimisha byihuse, bikangiza ubushobozi bwo kwihangana no kwibanda ku masomo. Ibyo byemejwe n’ubushakashatsi bwa Stanford University ku bana bagera ku 1,500 bigaga mu mashuri yisumbuye.

Share2Tweet1Send
Previous Post

Uganda: Buchaman yatomagije indirimbo Juliana Kanyomozi na Bobi Wine bashyize hanze

Next Post

Yvan Muziki agiye kumurika Album ‘Inganzo Ntahangarwa’

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Umukobwa w’Imyaka 12 yongeye kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga asaba Davido gukoresha DNA

Umukobwa w’Imyaka 12 yongeye kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga asaba Davido gukoresha DNA

by Alex RUKUNDO
5 hours ago

Impaka ku busabe bwa kivy’ubuto hagati y’umuraperi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats  , David Adeleke wamenyekanya nka Davido, zasubiye rudubi...

Kizz Daniel yatangaje ko amafaranga atazana ibyishimo

Kizz Daniel yatangaje ko amafaranga atazana ibyishimo

by Alex RUKUNDO
6 hours ago

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria wamamaye cyane, mundirimbo zigiye zitandukanye, Kizz Daniel, yagaragaje ko abayeho nk’umuntu ikennye nyuma yo gusobanukirwa ko...

Niyo Bosco n’umukunzi we Mukamisha Irene basezeranye  imbere y’Imana

Niyo Bosco n’umukunzi we Mukamisha Irene basezeranye imbere y’Imana

by Alex RUKUNDO
7 hours ago

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Mutarama 2026, habaye ubukwe bw’umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Noyo Bosco,...

Next Post
Yvan Muziki agiye kumurika Album ‘Inganzo Ntahangarwa’

Yvan Muziki agiye kumurika Album 'Inganzo Ntahangarwa'

Yampano yahuye n’ihungabana nyuma yo gusakazwa amashusho ye y’urukozasoni

Yampano yahuye n’ihungabana nyuma yo gusakazwa amashusho ye y’urukozasoni

Impinduka kuri Tour du Rwanda

Impinduka kuri Tour du Rwanda

Umukobwa w’Imyaka 12 yongeye kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga asaba Davido gukoresha DNA
Imyidagaduro

Umukobwa w’Imyaka 12 yongeye kunyeganyeza imbuga nkoranyambaga asaba Davido gukoresha DNA

by Alex RUKUNDO
January 16, 2026
Kizz Daniel yatangaje ko amafaranga atazana ibyishimo
Imyidagaduro

Kizz Daniel yatangaje ko amafaranga atazana ibyishimo

by Alex RUKUNDO
January 16, 2026
Niyo Bosco n’umukunzi we Mukamisha Irene basezeranye  imbere y’Imana
Imyidagaduro

Niyo Bosco n’umukunzi we Mukamisha Irene basezeranye imbere y’Imana

by Alex RUKUNDO
January 16, 2026
Imibereho n’ubukungu bigena icyemezo cyo kubyara mu Rwanda
Ubuzima

Imibereho n’ubukungu bigena icyemezo cyo kubyara mu Rwanda

by Alex RUKUNDO
January 16, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.