Umuhanzi Christopher Muneza agiye kongera guhura n’abakunzi be mu buryo budasanzwe, aho azifashisha igitaramo cya Gen-Z Comedy Show kizabera muri Camp Kigali ku wa 26 Gashyantare 2026.
Iki gitaramo gisanzwe kizwiho guhuza urubyiruko n’ibyamamare binyuze mu gice cyitwa “Meet Me Tonight”, aho umutumirwa atanga ubuhamya ku rugendo rwe akanasusurutsa abitabiriye.
Kuri iyi nshuro, Christopher ni we uzaganiriza urubyiruko ku buzima bwe bw’umuziki, imyaka irenga 15 amaze awukora, n’intambwe nshya amaze gutera.
Uyu muhanzi azifashisha iki gikorwa nk’urubuga rwo gutanga umusogongero wa album ye nshya yise H20 (Harnessing 2 Opposite), aherutse gushyira hanze ku wa 30 Mutarama 2026.
Ni album igizwe n’indirimbo icyenda, igaragaza indi sura ye nshya, cyane ko yayikozeho byinshi mu bijyanye no kuyitunganya (music production).
Mu ndirimbo zigize iyi album, harimo izakoranye n’abahanzi batandukanye barimo Intore Massamba mu ndirimbo ‘Nzaza’, Angell Mutoni muri ‘Party’, ndetse na Kivumbi King bakoranye ‘Right Here’ banahuriyemo na Spin.
Hari kandi izo yakoze wenyine zirimo ‘Belong To Me’, ‘Drunk’, ‘Ndicuza’ na ‘Voleyari’.
Abanyarwenya barimo Dr Nsabii na Bijiyobija na bo bazasusurutsa abazitabira iki gitaramo, bikazaba ijoro rihuza inseko n’umuziki.
‘H20’ ije isanga izindi album ebyiri za Christopher zirimo ‘Habona’ yamuritse mu 2013 muri Kigali Serena Hotel, ndetse na ‘Ijuru rito’ yamuritse mu 2017 muri Kigali Convention Centre.
Kwitabira Gen-Z Comedy Show kwe kugaragaza ko uyu muhanzi akomeje gushaka uburyo bushya bwo kwegera urubyiruko, aho azahuza ubuhamya bw’urugendo rwe, urwenya n’umuziki mushya uri mu cyiciro gishya cy’ubuhanzi bwe.







