Card B nyuma yo gushyira hanze album yise ‘AM I The Dram ‘ yahise ateguza ibitaramo mu 2026.
Card B ya yashyize hanze album ya kabiri mu myaka 7 amaze mu muziki. Ni album yise ‘AM I The Drama’ iriho abahanzi batandukanye barimo Tyla, Megan Thee Stallion n’abandi. Yabanje kuyamamaza akora inkuru y’uko yenda kwibaruka umwana wa kane akaba uwa mbere ari kumwe na Steflon Digs.
Yigeze gushyira hanze ama CD make abwira abafana be kuyagura $9.99 ashishikariza abantu kwihutira kuyagura kuko bazaba bateye inkunga umubyeyi urera abana batatu ari wenyine ‘Single Mother’.
Nyuma yavuze ko Atlantic Records, label icuruza indirimbo ze yiyemeje kugurisha ama CDs na Vinyl zikoreshwa kuri Turntable nibura ku kiguzi cya $50 kuri buri imwe kandi Card B akazayasangisha abanfana be mu mijyi ahereye I New York ku wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2025.
Ku wa 21 azasubira New York , naho Pennsylvania ni ku wa 22 Nzeri azajya. Ku wa 23 ni Atlanta, Georgia. Ku wa 24 azajya Houston, Texas. Ku wa 25 Nzeri azagurishiriza album ye I California.
Card B yafashe za CDs ajya ku muhanda ahagarika abahisi n’abagenzi ku buryo ubona ko ari ibintu yateguranye ubwitonzi. Album ye iriho indirimbo 24 zirimo iyo yageneye Offset babanye nyuma bagahana gatanya yemewe n’amategeko.
Muri iyo ndirimo yabwiye Offset ko “Nuhura na nyoko uzamubwire ko yareze indaya”.
Card B azatangira ibitaramo byo kwamamaza album ye ku ya 11 Gashyantare 2026.