Umuhanzikazi Bwiza Emerance, uzwi nka Bwiza, yatangaje ko ari mu myiteguro y’ibitaramo bikomeye bizazenguruka ibihugu bitandukanye ku isi, bizwi nka “World Tour”.
Ni ubwa mbere agiye gutangira gahunda nk’iyi, igamije kumufasha kumenyekanisha ibihangano bye no kwagura isoko ry’umuziki we ku rwego mpuzamahanga.
Ibi Bwiza yabivugiye mu gitaramo gikomeye cyabereye muri Kigali Universe ku wa Gatandatu tariki 9 Kanama 2025. Iki gitaramo cyari cyihariye kuko cyahuriranye no kwizihiza imyaka ine amaze mu muziki nk’umuhanzi w’umwuga, ndetse n’isabukuru y’imyaka 26 y’amavuko.
Bwiza yavuze ko gahunda y’ibitaramo byose izamenyekana mu cyumweru gitaha. Ati:“ Nko mu cyumweru gitaha ndashyira hanze gahunda yose y’ibitaramo bya World Tour.
Hari abo tugifitanye ibiganiro, ndetse n’ahandi duteganya kugera ku binganiro. Ariko ubu hari ibihugu bitandukanye tumaze kumvikana nabyo, mu minsi micye nzabereka uko gahunda yose iteye.”
Byitezwe ko iyi ‘World Tour’ izanyura ku migabane itandukanye y’isi, harimo Amerika, Uburayi ndetse na Afurika, bityo umuziki wa Bwiza ukagera ku bantu benshi batigeze babona uburyo bwo kumureba ku rubyiniro.
Mu myaka ine amaze mu muziki, Bwiza yakuze abafana barushaho kumukurikira, harimo n’abari hanze y’igihugu.
Ibi byatumye afata icyemezo cyo kugera aho abafana be bari, no gushaka ko umuziki we ugira ijambo ku rwego mpuzamahanga.
Kuva ubwo, Bwiza yashyize hanze indirimbo zakunzwe nka “Ready”, “Exchange”, “Yiwe” n’izindi, zakomeje kumuteza imbere mu Rwanda no mu karere.
Imiririmbire ya Bwiza ikomatanya injyana zigezweho nka Afropop, Afrobeat, ndetse n’izindi zisanzwe za Kinyafurika, anazihuza n’indimi nka Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa. Ibi byamufashije kugera ku bafana batandukanye mu gihugu no hanze yacyo.
Bwiza yakoranye n’abahanzi bakomeye barimo Bruce Melodie, Chriss Eazy, The Ben, Juno Kizigenza n’abandi, ndetse yitabira ibitaramo bikomeye mu Rwanda no mu bihugu by’ibituranyi.
Ibi byamufashije kumenya amasoko atandukanye no kubona abafatanyabikorwa bo hanze y’igihuguIyi gahunda ya World Tour izaba indi ntambwe mu guteza imbere umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga, ikerekana ko abahanzi bakiri bato bashobora gukora ibikorwa bifite akamaro isi yose.