Butera Knowless wizihije isabukuru y’imyaka 34 y’amavuko yahamije ko iy’uyu mwaka itandukanye cyane n’izindi yizihije mbere nubwo atifuje kwerura ngo avuge igituma uyu mwaka utandukana n’indi.
Ibi Butera Knowless yabikomojeho mu kiganiro yagiranye n’Impinga Media, yavuze ko uyu mwaka utandukanye n’indi 33.
Knowless yagize ati “Ni umwaka utandukanye, ndumva ntashaka k’uvuga byinshi m itangazamakuru gusa wumve ko hari ibintu umuntu aba yaragiye arota mu buzima, akabifata nk’indoto ariko ntabone inzira byazacamo ngo zibe impamo ariko igihe cyagera ubona ko bishoboka cyane vuba.”
Knowless abajijwe niba ibyo bintu hari aho bihuriye na muzika, yavuze ko kimwe mu bituma ashimira Imana kurushaho ari uko mu myaka 14 amaze mu muziki yahoranye inzozi (atashatse guhishura) ariko ahamya ko zenda kuba impamo.

Uyu muhanzi uri kwizihiza isabukuru y’imyaka 34 y’amavuko, yavutse ku ya 1 Ukwakira 1991, akaba umwe mu bamaze igihe mu muziki dore ko awumazemo imyaka 20.
Mu 2011 ni bwo Butera Knowless wari ufite imyaka 20 y’amavuko yinjiye mu muziki.
Uretse kuba ari umwe mu bahanzi bamaze igihe bahagaze bwuma mu muziki ndetse akaba yarabaye icyitegererezo kuri benshi muri barumuna be, Knowless amaze igihe kinini afashe ibendera ry’umuziki w’Abanyarwandakazi.
Knowless ariko ku rundi ruhande ni umubyeyi w’abana batatu yabyaranye na Ishimwe Clement umugabo we umufasha mu bijyanye no gutunganya indirimbo ndetse n’umujyanama we mu bya muzika na nyiri KINA Music.
Ishimwe Clément na Butera Knowless bakoze ubukwe mu 2016.