Mu buzima bwa buri muhanzi inkuru itangirira, rimwe na rimwe idasanzwe. Ku muraperi Nuru Fassassi, wamamaye mu muziki nyarwanda nka Diplomat, amateka ari inyuma y’amagambo y’indirimbo ze menshi ashingiye ku mibereho y’abamubyaye- Nyirakuru na Nyina, abahindutse urufatiro rw’inganzo ye.
Mu ijwi ririmo ishimwe, Diplomat yibuka Nyina witabye Imana, yavuze ko yamusigiye urwibutso rutazasibangana. ti: “Urwibutso yansigiye rushingiye ku mibereho n’ubuzima byamuranze. Ku buryo numva nteye ikirenge mu cye, mpamya ko nazasiga inkuru nziza imusozi. Yaranzwe n’urukundo, gukora cyane, no kubana na bose mu mahoro, utagira mu nyangire […] Ni urwibutso runini mwibukiraho, ntabwo nsinzi naba zatera ikirenge mu cye, ariko nziko aho ari atewe ishema nanjye.”
Yongeraho ko ibyo byose byahindutse isoko y’ijwi ry’umuhanzi wakuze azi icyo avuga. Ati “… Ababyeyi banjye nabanyenabo mu buryo bwinshi. Nshobora kwandika ibihanganobyanjye nkoresha uburyo bwumvikana kandi nabakuyeho cyagwa nabumvanye neza, ariko bishingiye ku nyigisho n’amagambo y’ibyo twajyaga tuganira.”
Yunzemo agira ati “Nari mfite Nyogokuru. Yitabye Imana mu 2019, nawe yari umuntu ufite ubumenyi buri hejuru cyane, yagize uruhare mu izamuka ry’ubumenyi bwanjye binumvikana mu ndirimbo zanjye. Ababyeyi babifitemo uruhare runini rukomeye mu nganzo yanjye, kuva ku kurera umwana, ubumenyi ubasanganye, gutega amatwi no kubaba hafi n’ibindi […]”
Diplomat avuga ko Nyirakuru, witabye Imana mu 2019, yari umubyeyi ufite ubushishozi n’ubumenyi buhambaye. Amagambo ye, rimwe na rimwe y’ikinyejana, yabaye nk’itara rimuyobora mu kwandika indirimbo.
Ati “Nyogokuru yajyaga atubwira ngo ‘Nyirarunyonga baramubajije bati kuki usimbuka uri umugore, ati uwijuse icyo adakora ni iki? Ibi biri mu ndirimbo yitwa ‘Diplomacy’. Hari n’ahandi nibuka nifashishije amagambo ye, mu ndirimbo yitwa ‘Mu mfuruka‘.”
Indirimbo ‘Mu mfuruka’, harimo amagambo y’ubwenge n’ubutumwa byubakiye ku bitekerezo bya Nyirakuru. Ku bwe, buri jambo rye ryahindutse umurongo mushya mu bihangano by’umuhanzi.
Umubyeyi w’amagambo macye, ariko akomeye
Ku bijyanye na Nyina, Diplomat avuga ko yari umuntu udakunda kuvuga amagambo menshi, ariko buri jambo rye ryari rifite uburemere n’inyigisho.
Ati “Mama yari umuntu uvuga amagambo macye, ariko washingiraho ukubaka ikintu kidashingiye cyane ku byo yavuze, ahubwo ku myitwarire ye. Hari ibyo namwumvanye bikampa icyerekezo, nkabishyira mu ndirimbo zanjye.”
Ku bwe, imico n’inyigisho by’aba bombi byabaye nk’inkingi y’inganzo ye, bimuha uburyo bwo kwandika ibihangano bifite imizi, umuco n’ubuzima bw’ababyeyi be bamureze.
N’ubwo ubuhanzi bwe bwashingiye ku ndangagaciro z’abamubyaye, Diplomat atangaza ko atigeze yinjira mu muziki abitewe nabo. Ati “Nakuze mfite intego yo kuzaba umusirikare.” Ariko avuaga ko uko igihe cyagiye gihita, yasanze inganzo ye ari ukuririmba cyane ko ariyo yari ashoboye gukora mu rwego rwo kurengera ibitekerezo by’ababyeyi be.
Kuri Diplomat, Nyirakuru na Nyina ntibamuhaye gusa uburere, ahubwo bamubereye inkomoko y’ubuhanzi. Uko yandika, uko avuga amagambo y’ubusizi, ndetse n’ukuntu yihanganira ibihe bikomeye, byose abikesha imico n’inyigisho zabashibutsemo. Ati: “Buri jambo mvuga riva mu byo banyigishije.”
Mu gihe abandi bahanzi bafata amagambo nk’ayogukoresha mu indirimbo, kuri Diplomat, buri jambo ni urwibutso rw’ubuzima bw’abamwibarutse, rigahinduka umuco uhoraho mu ndirimbo ze.







