
Umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda, Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie, yasuye agace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, mu gikorwa cyihariye cyari kigamije gusobanukirwa imibereho y’abahakorera no kuyigira isoko y’ihumure n’ubuhanzi bwo guhanga indirimbo nshya.
Uru ruzinduko rwabaye ku gicamunsi cyo ku wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza 2025, nyuma y’amasaha make avuye mu kiganiro n’abanyamakuru cyamuhuje na Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben. Icyo kiganiro cyari cyibanze ku myiteguro y’igitaramo “The Nu-Year Groove 2026” giteganyijwe ku wa 1 Mutarama 2026 muri BK Arena.
Bruce Melodie yavuze ko gusura Nyabugogo byaturutse ku cyifuzo cy’umuturage uherutse kumvikana ku mbuga nkoranyambaga, amusaba kuza akahamara amasaha make akirebera ubuzima bw’abahakorera, hanyuma ibyo abonye akabigira indirimbo. Yagaragaje ko Nyabugogo atari ahantu ho guca gusa, ahubwo ari “ishuri ry’ubuzima” ririmo inkuru nyinshi z’abantu bashakisha imibereho mu buryo butandukanye.
Mu gihe yari muri aka gace kazwi nk’ihuriro ry’ingendo n’ubucuruzi, Bruce Melodie yaganiriye n’abaturage batandukanye barimo abacuruzi, urubyiruko, abana batembereza amazi n’abandi bashakisha imibereho ya buri munsi. Bamwe bamubwiye ingorane bahura na zo, abandi bagaragaza icyizere n’inzozi bafite z’ejo hazaza.
Iki gikorwa cyaranzwe kandi n’igikorwa cy’urukundo, aho Bruce Melodie yaremeje umubyeyi ucuruza imigati, amuha amafaranga akubye inshuro 100 ayo acuruzaho umugati umwe. Ibi byashimishije abaturage benshi bari aho, bagaragaza ko bishimira kubona umuhanzi ukomeye ubitaho akanabegera aho bakorera.
Abari i Nyabugogo bagaragaje ibyishimo byo kubona Bruce Melodie mu buzima busanzwe bwabo, aho atari mu ruhando rw’ibitaramo, ahubwo ari mu rusaku rw’ibinyabiziga, induru z’abacuruzi n’imvune z’ubuzima bwo mu mujyi.
Bruce Melodie yatangaje ko uru ruzinduko ari intangiriro y’indirimbo izagaragaza urusobe rw’ubuzima bwo mu mujyi, ishimangira umurava, icyizere n’inzozi by’Abanyarwanda bakorera ku mafaranga make ariko bafite intego nini. Indirimbo iteganyijwe gukomoka kuri uru ruzinduko ishobora kuzaba ishusho nyayo ya Nyabugogo nk’ahantu hahurira amateka, urugendo n’ubuzima bwa buri munsi.







