Britney Spears, umwe mu bahanzikazi b’ibihe byose mu njyana ya Pop, yongeye gutungurana afata icyemezo gikomeye ku rugendo rwe rwa muzika, aho yagurishije uburenganzira ku bihangano bye byose mu masezerano bivugwa ko arenga miliyoni 200 z’amadolari ya Amerika (asaga miliyari 290 Frw).
Aya masezerano yagiranye n’inzu yo muri Amerika yitwa Primary Wave, isanzwe izwiho kugura no gucunga uburenganzira bw’ibihangano by’abahanzi bakomeye ku Isi. Iyi sosiyete isanzwe ifite mu biganza byayo ibihangano by’ibyamamare nka Prince, Whitney Houston na Notorious BIG.
Nubwo amakuru arambuye y’ayo masezerano atashyizwe hanze, bivugwa ko akubiyemo uburenganzira ku ndirimbo ze zose, kuva ku izina rikomeye yamamayeho rya “…Baby One More Time” mu 1999, kugeza ku bihangano bye bya nyuma birimo “Toxic”, “Oops!… I Did It Again” na “Gimme More” byamugize icyamamare mu myaka ya 2000.

Icyo benshi bibaza ni impamvu Britney afashe iki cyemezo muri iki gihe. Hari abasesenguzi bemeza ko ari uburyo bwo kwigobotora burundu amateka y’imyaka 13 yamaze mu bihe bya “conservatorship”, aho umutungo we n’ubuzima bwe byagenzurwaga n’umuryango we. Kugurisha uburenganzira bishobora kuba ari indi ntambwe yo kwiyubakira ubuzima bushya, butagengwa n’igitutu cya kera.
Mu 2023, Britney yasohoye igitabo cye cyiswe The Woman in Me, cyavugishije benshi, kigaragaza ibikomere yanyuzemo n’uko atari afite ijambo ku buzima bwe bwite no ku muziki we. Mu ntangiriro za 2024, yanatangaje ko atazongera gusubira mu muziki, amagambo yafashwe nk’ikimenyetso cy’uko ashobora kuba yarahisemo gusoza burundu urugendo rwe nk’umuhanzi usohora ibihangano bishya.
Icyakora, kugurisha uburenganzira ku bihangano bye ntibivuze ko izina rye rizazima. Ahubwo, indirimbo ze zizakomeza kubyazwa umusaruro mu kwamamaza, filime, imikino n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro, bikazatuma izina Britney Spears rikomeza kumvikana ku Isi hose.
Si we wenyine ufashe iki cyemezo. Mu myaka ishize, abahanzi bakomeye nka Bruce Springsteen, Justin Bieber na Shakira na bo bagurishije uburenganzira ku bihangano byabo, bagamije kubona amafaranga menshi ako kanya no guha izo sosiyete ububasha bwo gukomeza kubibyaza inyungu.
Ku bakunzi be, iki ni icyemezo kirimo amarangamutima menshi: hari abacyifuza kongera kumubona ku rubyiniro, ariko hari n’abemera ko nyuma y’ibyo yanyuzemo, akwiye gutangira ubuzima bushya atagendera ku gitutu cya muzika.
Icyo bidashidikanywaho ni uko Britney Spears yamaze kwandika izina rye mu mateka ya Pop, kandi n’iyo yaba yasezeye burundu, ibihangano bye bizakomeza kurera ibisekuru byinshi.







