• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, January 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

BK Arena ihenda bitewe n’icyo ugiye kuyikoreramo – Sharangabo Alex

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
November 26, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

BK Arena ntabwo ihenze, ihenda bitewe n’icyo ugiye kuyikoreramo. Iyo ugiye kuyikoreramo haba hagomba kurebwa niba koko bikwiye ko uhakorera igikorwa: ese ushobora kubona abantu bangana iki? Ese wowe wayishoyemo amafaranga yawe uzunguka? Iyo abantu bajyanye igikorwa muri BK Arena, ntibagomba kureba gusa ibikorwa byabo, ahubwo hakanarebwa niba bazabasha kugurisha no kugaruza ayo bashoye.

Ibi byagarutsweho mu kiganiro cyahuje Richard Nick Ngendahayo, wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, n’itangazamakuru hamwe n’abazatera inkunga igitaramo cya Richard Nick yise NIWE Concert, kizaba ku wa 29 Ugushyingo 2025.

Aha ni ho hakomotse ikibazo kijyanye n’ibiciro bya BK Arena bivugwa ko biri hejuru, bityo bikaba bitabashwa kwigonderwa na bamwe mu bashaka kuyikoreramo ibitaramo cyangwa ibirori binyuranye. Mu gusubiza iki kibazo, Sharangabo Alex wari uhagariye ubuyobozi bwa BK Arena yavuze ko biterwa n’uburemere bw’igikorwa ugiye kuhakorera.

Alex ati: “Iyo ushaka gukora igitaramo cyangwa ibirori hano muri BK Arena, ubanza ukaza nk’uko bisanzwe ukatubwira uko ibirori biteguye, uko igitaramo giteye, uko gipanze n’abantu uteganya kuzakira. Iyo tubonye bishobora kuzo guhombya, tukugira inama y’uburyo wabigenza cyangwa ahandi wakorera igikorwa cyaneko.”

Ikiganiro n’itangazamakuru( NIWE Consert)

Yakomeje atanga urugero agira ati: “Tugishe ukuri, wowe uri umucuruzi w’umunyamwuga wareka umukiriya wawe agahomba kandi ubireba? Wareka umuntu agwa mu mutego kandi ufite ubushobozi bwo kumubuza cyangwa kumugira inama? Oya. Natwe ni uko dukora, tubagira inama kandi tukabereka uko byagenda.”

Ni yo mpamvu bamwe bavuga ko BK Arena ihenze, nyamara siko biri. N’iy’abanyamuryango, urubyiruko n’abandi bakeneye kuyikoresha birahenduka bitewe n’uko umuntu yateguye ibirori bye.

Yakomeje avuga ko BK Arena ikunda gutera inkunga ibitaramo n’ibirori bitandukanye, ikananafasha abayiteguriramo ibikorwa byabo kunoza igitaramo n’ibindi biyishamikiyeho.

Yasoje agira ati: “Dutera inkunga bitewe n’uko twabonye umushinga wawe. Iyo tubonye ushobora guhomba, tukugira inama y’uburyo byakorwamo, cyane ko natwe tutatera inkunga umushinga ushobora guhomba. Iyo bidasobanutse ni ho bahera bavuga ngo BK Arena irahenze, nyamara siko biri.”

Share2Tweet1Send
Previous Post

“Thanksgiving in Action 2025” igamije gushima Imana mu bikorwa igiye kuba ku nshuro ya 19

Next Post

Sinjya mpanga indirimbo, Imana ni yo ibikora” – Richard Nick Ngendahayo

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
31 minutes ago

Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bazwi ku rwego mpuzamahanga, Todd Galberth na Naomi Raine, batangaje ko u Rwanda...

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
22 hours ago

Abakunzi b’imyidagaduro n’urwenya baritegura ijoro ridasanzwe kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026, ubwo hateganyijwe igitaramo cya Gen Z...

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

by MUNYANKINDI Alphonse
1 day ago

Hari filime nshya iri gutegurwa igamije gusubiza mu ndorerwamo y’amateka imwe mu nkuru zibabaje ariko zinagaragaza ubutwari bukomeye bwabereye i...

Next Post
Sinjya mpanga indirimbo, Imana ni yo ibikora” – Richard Nick Ngendahayo

Sinjya mpanga indirimbo, Imana ni yo ibikora” – Richard Nick Ngendahayo

Cyusa Ibrahim agiyegushyira hanze album ye shya yise “Muvumwamata”

Cyusa Ibrahim agiyegushyira hanze album ye shya yise “Muvumwamata”

Umuhanzi Richard Nick Ngendahayo yagarutse ubudahindukira

Umuhanzi Richard Nick Ngendahayo yagarutse ubudahindukira

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda
Imyidagaduro

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy
Imyidagaduro

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora
Umutekano

Uganda: William Nyombi Thembo yatangaje ko internet izasubiraho nyuma y’amatora

by Alex RUKUNDO
January 15, 2026
Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo
Amateka

Filime nshya igaruka ku ruhare rw’ubutwari bw’Abarokokeye i Bisesero, igashyira imbere inkuru z’Abanyafurika ubwabo

by MUNYANKINDI Alphonse
January 15, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.