BK Arena ntabwo ihenze, ihenda bitewe n’icyo ugiye kuyikoreramo. Iyo ugiye kuyikoreramo haba hagomba kurebwa niba koko bikwiye ko uhakorera igikorwa: ese ushobora kubona abantu bangana iki? Ese wowe wayishoyemo amafaranga yawe uzunguka? Iyo abantu bajyanye igikorwa muri BK Arena, ntibagomba kureba gusa ibikorwa byabo, ahubwo hakanarebwa niba bazabasha kugurisha no kugaruza ayo bashoye.
Ibi byagarutsweho mu kiganiro cyahuje Richard Nick Ngendahayo, wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, n’itangazamakuru hamwe n’abazatera inkunga igitaramo cya Richard Nick yise NIWE Concert, kizaba ku wa 29 Ugushyingo 2025.
Aha ni ho hakomotse ikibazo kijyanye n’ibiciro bya BK Arena bivugwa ko biri hejuru, bityo bikaba bitabashwa kwigonderwa na bamwe mu bashaka kuyikoreramo ibitaramo cyangwa ibirori binyuranye. Mu gusubiza iki kibazo, Sharangabo Alex wari uhagariye ubuyobozi bwa BK Arena yavuze ko biterwa n’uburemere bw’igikorwa ugiye kuhakorera.
Alex ati: “Iyo ushaka gukora igitaramo cyangwa ibirori hano muri BK Arena, ubanza ukaza nk’uko bisanzwe ukatubwira uko ibirori biteguye, uko igitaramo giteye, uko gipanze n’abantu uteganya kuzakira. Iyo tubonye bishobora kuzo guhombya, tukugira inama y’uburyo wabigenza cyangwa ahandi wakorera igikorwa cyaneko.”

Yakomeje atanga urugero agira ati: “Tugishe ukuri, wowe uri umucuruzi w’umunyamwuga wareka umukiriya wawe agahomba kandi ubireba? Wareka umuntu agwa mu mutego kandi ufite ubushobozi bwo kumubuza cyangwa kumugira inama? Oya. Natwe ni uko dukora, tubagira inama kandi tukabereka uko byagenda.”
Ni yo mpamvu bamwe bavuga ko BK Arena ihenze, nyamara siko biri. N’iy’abanyamuryango, urubyiruko n’abandi bakeneye kuyikoresha birahenduka bitewe n’uko umuntu yateguye ibirori bye.
Yakomeje avuga ko BK Arena ikunda gutera inkunga ibitaramo n’ibirori bitandukanye, ikananafasha abayiteguriramo ibikorwa byabo kunoza igitaramo n’ibindi biyishamikiyeho.
Yasoje agira ati: “Dutera inkunga bitewe n’uko twabonye umushinga wawe. Iyo tubonye ushobora guhomba, tukugira inama y’uburyo byakorwamo, cyane ko natwe tutatera inkunga umushinga ushobora guhomba. Iyo bidasobanutse ni ho bahera bavuga ngo BK Arena irahenze, nyamara siko biri.”







