Bill Gates, umwe mu baherwe bakomeye ku isi akaba n’umunyabigwi mu bikorwa by’ubugiraneza, yashinje Elon Musk kugira uruhare mu mugambi ushobora kugira ingaruka zikomeye ku bana b’abakene bo mu bihugu bikennye, bitewe no kugabanya inkunga Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahaga ibyo bihugu binyuze mu miryango mpuzamahanga.
Ibi Gates yabivuze nyuma yo gutangaza ko agiye gutanga miliyari 200 z’amadolari ($200B) kugeza mu 2045, agamije kurwanya ubukene no gukumira indwara zica abana n’abagore. Yavuze ko icyemezo Elon Musk ashyigikiye cyo kugabanya inkunga ya Amerika kigamije “kwicisha abana b’abakene buhoro buhoro.”
Inkunga yagabanijwe ni iyihe?
Inkunga yagabanijwe cyane ni iyo binyuze muri gahunda nka USAID, GAVI (Alliance for Vaccines) na Global Fund, zari zifite uruhare mu gukingira abana, kurwanya malariya, SIDA, imbasa n’izindi ndwara zica abantu benshi mu bihugu bikennye. Mu minsi ishize, guverinoma ya Amerika yahagaritse cyangwa igabanya cyane inkunga yayo muri iyi miryango, bikaba bivugwa ko byatewe n’igitutu cya bamwe mu baherwe barimo Elon Musk, bashyigikiye politiki yo gukata cyane ingengo y’imari ikoreshwa hanze.
Musk ntarigera abisobanuraho ku mugaragaro, ariko hari amakuru avuga ko yashyigikiye ishyirwa imbere ry’imbere mu gihugu (America First), aho yifuzaga ko amafaranga ya Leta akoreshwa mu bikorwa by’imbere mu gihugu aho kujya hanze.

Ingaruka Gates abona kuri ibyo byemezo
Bill Gates yavuze ko ibyo bikorwa byo kugabanya inkunga bigomba kwitwa uko biri: ubwicanyi. Yagize ati:
“Umubare w’impfu ugiye gutangira kuzamuka. Hagiye gupfa abantu miliyoni nyinshi kubera kubura ibikoresho.”
Yongeyeho ko izi nkunga zafashaga cyane mu kugeza imiti, inkingo n’abaganga ku baturage batari bafite ubundi buryo bwo kubona ubuvuzi.
Uruhare rwa Gates Foundation
Umuryango wa Gates Foundation umaze kumenyekana cyane mu bikorwa byo kurwanya ubukene no guteza imbere ubuzima, cyane cyane muri Afurika na Aziya. Kuva washingwa mu mwaka wa 2000, umaze gutanga inkunga irenga miliyari 100 z’amadolari. Ibyo bikorwa byagize uruhare mu kurandura indwara ya imbasa mu bice byinshi bya Afurika no gutanga inkingo za malariya n’izindi ndwara zica abana.
Amafaranga mashya Gates yiyemeje gutanga azibanda ku kurwanya indwara nka malariya, imbasa, izica abagore n’abana mu gihe cyo kubyara, ndetse no gufasha gahunda zigamije guteza imbere imibereho y’abakene. Ibi bikorwa biteganyijwe gukomeza kugeza mu 2045, umwaka Gates Foundation iteganya guhagarika ibikorwa byayo.
Impungenge z’abasesenguzi
Abasesenguzi mu by’ubuzima n’ubukungu bavuga ko kugabanya izo nkunga bishobora gusubiza inyuma intambwe zari zimaze guterwa mu kurengera ubuzima bw’abatishoboye. Bemeza ko aho Amerika yikuyemo, ibihugu byinshi byatangiye guhagarika gahunda z’ubuvuzi zishingiye ku nkunga, ndetse n’abakozi b’ubuzima baratakamba bavuga ko ibikoresho n’imiti bitakiboneka.
Ubutunzi bwa Bill Gates bukomeje kuzamuka, ubu bukaba burengeje miliyari 112 z’amadolari. Ariko n’ubwo ari umwe mu baherwe ku isi, avuga ko intego ye ari ugusiga isi imeze neza kurusha uko yayisanze, binyuze mu gushyigikira ubuzima n’iterambere ry’abatagira kivurira.