Umuhanzi w’Umunya-Kenya ukora injyana ya Afropop, Bien-Aimé Baraza, yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragaza ibyishimo yatewe n’uko yahuye na Perezida Paul Kagame mu mukino w’amaboko (basketball) wa NBA All-star 2026, n’umukino wabereye i Los Angeles, ukaba ari umukino wahurije hamwe siporo, ibyamamare ndetse n’amahanga.
Uyu muhanzi, wamamaye cyane nk’umwe mu bashinze itsinda rya Sauti Sol, yitabiriye uyu mukino ari kumwe n’umugore we akaba n’umujyanama we mu byu muziki, Chiki Kuruka. Muri uwo mukino niho yahuriye na Perezida Kagame. Nyuma yoguhura, Bien yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagaragaje ibitekerezo bye ku cyerekezo cya Afurika n’ubuyobozi bwayo.
Yagize at; “Amateka ya Afurika yagiye avugwa cyane hirya no hino; tugomba kwigira ku mateka yacu tukanayandika. Ntidushobora kubaka igihugu dushingiye ku yindi migabane. Mwarakoze Perezida ku bw’ihumure n’icyerekezo mwagiye muduha. Uko tubabonye buri gihe biba ari icyubahiro n’ibyishimo.”
Ubu butumwa yanditse ku mbuga ze bwakiriwe neza n’abamukurikira, bityo butangiza ibiganiro ku buyobozi bwa Afurika, kwandika amateka bishobora kugira uruhare mu muco no guteza imbere umubano mpuzamahanga.
Uku guhura kwabayeho mu gihe hakinwaga umukino wa NBA All- Star 2026 wabereye muri Intuit DOME iherereye mu mujyi wa Los Angeles, mu nzu ikinirwamo imikino ikomeye.
Muri uyu mwaka, ibi birori byagiye Bizana uburyo bushya bw’amarushanwa aho hanabaye irushanwa rito ryahuje amakipe ya USA n’andi, mu rwego rwo kongera gukurura abafana ku rwego mpuzamahanga.
Abakinnyi 25 b’indashyikirwa bagabanyijwemo amakipe atatu arimo: Team World, Team USA Stars na Team USA Stripes, ikipe ya Stars yatozwga na JB Bickerstaff, iya Stripes igatozwa na Mitch Johnos, mu gihe Team World yatozwaga na Darko Rajaković. Muri iyi minsi hanatowe ikipe yatsinze irushanwa rya Slam Dunk, n’irushanwa ryasabaga amanita atatu (3-Point Contest) ndetse hanatoranywa umukinnyi mwiza wa All–Star (MVP).
Ku ruhande rw’ibi birori, Perezida Kagame yanagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye mu by’imikino n’ubucuruzi, barimo Steve Ballmer, umuyobozi w’ikipe ya Los Angeles Clippers. Yagaragaye kandi aganira n’ibyamamare bikomeye ku rwego rw’Isi, birimo igikomangoma Prince Harrt n’umugore we Meghan Markle.







