Umuhanzi Moses Ssali uzwi ku izina rya Bebe Cool yatangaje ko alubumu ye nshya igamije kwerekana icyerekezo cy’ahazaza n’uburyo bwo gushaka amahirwe mu buryo budasanzwe.
Ku wa Gatanu, Bebe Cool yanditse ku rubuga rwa X (Twitter) ko ari mu byiciro bya nyuma byo gusohora alubumu ye yise Break The Chains.
“Iyi alubumu igamije kwerekana icyerekezo cy’ahazaza, gushyira mu bikorwa ibyo twatekereje, gushaka amahirwe, no gukora ibintu mu buryo butandukanye n’ubusanzwe,” Bebe Cool yabisobanuye.
Uyu muhanzi yavuze ko alubumu ye nshya igamije gutera abantu kwibaza ku mitekerereze isanzwe kandi igashishikariza Abanyafurika guhuza imbaraga no kugira ubumwe.
Yongeyeho ko iyi alubumu ifite intego yo gushyigikira ubufatanye ndetse no kurangiza imyumvire yo gukorera inyungu z’umuntu ku giti cye mu Banyafurika.
“Twahisemo izina Break The Chains (guca Iminyururu) kugira ngo tuvuguruze imbogamizi ziri mu mitekerereze. Ni ukwica ingoyi y’imyumvire ko Abanyafurika bagomba guhangana buri wese ku giti cye. Ubufatanye burusha byose imbaraga”.
Nk’uko uyu muhanzi wa Kasepiki abivuga, gukora alubumu ye nshya byerekana uburyo umuziki nyafurika uri gutera imbere cyane binyuze mu bufatanye bw’abahanzi bo mu bihugu bitandukanye.

Mu kiganiro kigufi Impinga Media twagiranye na Dr Kintu Muhammad uhagarariye inyungu za Bebe Cool (Regional Manager) mu Rwanda, u Burundi na Congo avuga kuri alubumu nshya ya Bebe Cool yitwa Break The Chains, yagize ati:
“Usibye kuba Bebe Cool asanzwe ari umuhanzi ukomeye cyane muri Afurika, iyi alubumu izaca impaka kubera ubuhanga buri mu mitegurire yayo. Abakunzi ba Bebe Cool bari bamukumbuye nyuma y’igihe kirekire adasohora indirimbo nshya. Ubu rero ni igihe cyiza cyo kunyurwa n’umuziki we. Ndizeza ko n’abatarakundaga umuziki we mbere, iyi alubumu izasiga imitima yabo bayeguriye Bebe Cool wo muri Gagamel.”
Dr. Kintu yakomeje avuga ko iyi alubumu ari urugero rugaragaza iterambere ry’umuziki nyafurika binyuze mu bufatanye n’abahanzi, abatunganya umuziki, n’abanditsi b’ibihangano byo mu bihugu bitandukanye. Yagize ati:
“Iyi alubumu ni ikimenyetso cy’uburyo umuziki nyafurika uri kwaguka ku rwego mpuzamahanga. Ubufatanye bw’abahanzi n’abahanga mu bihugu bitandukanye bigaragaza ko Afurika ifite impano zihagije zituma izina ryacu rikomeza gusakara mu ruhando mpuzamahanga.”
Alubumu Break The Chains yahurije hamwe abatunganya umuziki b’abahanga barimo Jesse Ray na Brian Paturalski, bombi bafite ibigwi byo gutwara ibihembo bya Grammy Awards. Yanashimangiye umubano w’Abanyafurika, aho yibanze ku guhuza imbaraga z’abahanzi baturuka muri Afurika y’Iburasirazuba, Nigeria, na Afurika y’Epfo.

Muri iki gihe, Bebe Cool ari muri Afurika y’Epfo aho arimo gufata amashusho y’ibikoresho byo kwamamaza iyi alubumu ndetse no kugirana amasezerano n’imbuga zicuruza umuziki kugira ngo bigire uruhare mu kuyimenyekanisha ku isi yose.
Bebe Cool ubwe yagaragaje ko iyi alubumu igamije guhindura uburyo abantu batekereza, guteza imbere ubufatanye, no kwerekana icyerekezo cy’ejo hazaza. Mu magambo ye ku rubuga rwa X (Twitter), yanditse ati:
“Iyi alubumu igamije kwerekana icyerekezo cy’ahazaza, gushyira mu bikorwa ibyo twatekereje, gushaka amahirwe, no gukora ibintu mu buryo butandukanye n’ubusanzwe.”
Bebe Cool yongeye gushimangira ko izina ry’iyi alubumu, Break The Chains, ryatoranyijwe mu rwego rwo kuvuguruza imitekerereze isanzwe mu banyafurika no gushishikariza ubufatanye bwimbitse. Yagize ati:
“Ni ngombwa gukura ingoyi ku myumvire y’uko Abanyafurika bagomba guhangana buri wese ku giti cye. Ubufatanye burusha byose imbaraga.”
Ibi birasa n’icyemezo gikomeye cyo kongera kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki we nyuma y’igihe yari amaze adasohora indirimbo nyinshi.