Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) yemeye gutanga miliyoni 173,84 z’Amayero (ni ukuvuga arenga miliyari 289,4 Frw) azashyirwa mu mushinga wo guteza imbere urwego rw’ingufu mu Rwanda, hagamijwe kwegereza abaturage amashanyarazi, kwimakaza ikoreshwa ry’ingufu zitangiza, no gufasha ibigo bitanga izi serivisi kugira ubushobozi buhambaye.
Ibi bijyanye n’umushinga uzwi nka RBF II, ugamije gushyigikira gahunda y’igihugu igamije kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda bose bitarenze 2029. Iyi gahunda ifite intego yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kongera umusaruro w’ubukungu binyuze mu gushora imari mu rwego rw’ingufu.
Uretse iyi nkunga ya BAD, hari n’indi ingana na miliyoni 86,92 z’Amayero (asaga miliyari 144 Frw) izatangwa na Banki ya Aziya ishinzwe iterambere ry’ibikorwaremezo (AIIB). Ibi byose bizatuma u Rwanda rwakira inkunga yose hamwe ingana na miliyoni 260,76 z’Amayero (ni ukuvuga arenga miliyari 434 Frw).
Amafaranga yose hamwe azakoreshwa mu bikorwa birimo: Gucanira ingo zigera ku bihumbi 200, gufasha ibigo by’ubucuruzi 850 kubona amashanyarazi aturutse ku muyoboro mugari, gutanga amashanyarazi ku ngo ibihumbi 50 hakoreshejwe uburyo butagombera umuyoboro mugari, gutanga ibikoresho byo gutekesha ingufu zidahumanya ku ngo ibihumbi 100 n’ibigo bya Leta 310, ndetse no gushyira amatara ku mihanda ya kilometero 200 mu mijyi yunganira Kigali.
Aya mafaranga azatangwa nyuma yo kureba intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kwagura serivisi z’ingufu ndetse no kuzuza neza inshingano zifatika mu rwego rw’iterambere rishingiye ku ngufu.
BAD ivuga ko iyi nkunga yemejwe ku wa 14 Nyakanga 2025, ari iya kabiri u Rwanda ruyihawe binyuze mu buryo bwa Results-Based Financing (RBF), nyuma y’indi ya miliyoni 305 z’Amayero yahawe u Rwanda muri Nzeri 2018.
Mu byo umushinga wa RBF II uharanira harimo: Kwagura imiyoboro y’amashanyarazi agezweho, gushora imari mu mashanyarazi aturutse ku mirasire y’izuba cyangwa izindi ngufu zisubira ndetse no guhugura no kongerera ubushobozi ibigo bikurikirana imishinga y’ingufu.
Iyi gahunda ni imwe mu zifashishwa na BAD mu rwego rwo kugeza amashanyarazi ku baturage bagera kuri miliyoni 300 muri Afurika bitarenze 2030, ku bufatanye na Banki y’Isi.
Mu myaka 61 ishize, BAD imaze gutera inkunga u Rwanda ingana na miliyari 3,1$ mu mishinga 96, aho 86% by’ayo mafaranga ajya mu bikorwa byo kugeza amazi, amashanyarazi, n’ubwikorezi ku baturage.
Mu bijyanye n’ingufu gusa, 46% by’ishoramari rya BAD mu Rwanda ribyibandaho, 28% rikajya mu mazi n’isukura, naho 13% rikajya mu bwikorezi.
Imibare ya 2024 yerekana ko BAD ikorana n’ibihugu 54 bya Afurika n’ibihugu 27 byo ku yindi migabane. Kuva mu 1964, iyi banki imaze gutanga miliyari 112,5$ ku mishinga 5588 mu bihugu bitandukanye.
Politiki nshya y’ingufu yashyizweho na Minisiteri y’Ibikorwaremezo muri Gashyantare 2025, yerekana ko ubushobozi bw’inganda zitunganya amashanyarazi mu Rwanda bwageze kuri megawatt 406,4.
Mu mashanyarazi ari ku muyoboro mugari, 49,6% akomoka ku ngufu zisubira, mu gihe 1,3% ari ay’imirasire y’izuba.
Ubushakashatsi bwa EICV7 bugaragaza ko 72% by’ingo zo mu Rwanda zifite amashanyarazi, aho 22% muri zo zifashisha ingufu z’imirasire y’izuba.
U Rwanda kandi rurimo gutegura umushinga mushya wo kongerera ubushobozi amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba angana na megawatt 200, ndetse rukanatekereza ku mashanyarazi azava ku ngufu za nucléaire, aho intego ari uko mu 2030 ruzaba rufite uruganda rutanga ayo mashanyarazi.