Bad Black yamaze gutangaza impamvu adashobora gukoresha uburyo bugezweho bwo kwirinda gusama inda, avuga ko akenshi yiyambaza uburyo bwo gukuramo mbere y’igihe cy’imibonano (withdrawal method).
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Bad Black yavuze ko atinya gukoresha bwa kijyambare bwo kwirinda gusama, avuga ko bushobora kugira ingaruka ku isura ye, ndetse bishobora gutuma asa “nk’umucecuru” (mannequin).
Yagize ati: “Ndumva bishobora gutuma isa n’umukino w’amashusho. Nkuramo mbere y’igihe kandi ndabyizera cyane si nasama.”
Uyu mubyeyi w’abana batanu yasobanuye ko gukuramo mbere y’igihe ari bwo buryo akunda kandi akoresha kenshi kuva kera, kandi ko yifashisha imiti yihutisha kurinda gusama inda bitateganyijwe(emergency contraceptives) gusa mu gihe cyihutirwa cyane.
Bad Black yakomeje avuga ko imiti yo kwirinda gusama inda ihenda, ndetse imugora gukoresha kenshi; avuga ko ibiciro byayo bishobora kugera hafi ya Shs 60,000, ariyo mpamvu atayikoresha keretse ari ngombwa cyane.
N’ubwo uburyo bwe budasanzwe, Bad Black avuga ko yishimira amahitamo ye kandi yizeye icyo umubiri we ukeneye.
Ibi byose abivuze mu gihe Bad Black ari gutegura ibihe bishya mu buzima bwe. Ubu arimo gutegura ubukwe bwe n’umukunzi we, Asha Panda, buzaba mu kwezi kwa Gashyantare.
Ndetse aba bombi bamaze no kwiyereka imiryango yabo kwezi gushize, bikaba byari intambwe bateye mu rugendo rwabo rwo kurushinga.







