Umuhanzikazi Azawi yatangaje ko nta muhanzi wo mu gihe cye wamuhangara ku rubyiniro mu bihe bya nyuma ya COVID-19.
Mu kiganiro yagiranye na Galaxy TV, uyu muhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo “Repeat It” yavuze ko yizeye cyane impano ye, ashimangira ko kuva mu 2020 yashyizeho urwego rukomeye abandi badashobora kugeraho, kabone n’iyo baba bahuriye ku rubyiniro bahatana.
Yagize ati: “Mu bahanzi bangana nanjye, nta n’umwe twahangana ku rubyiniro. Niba tuvuga umuziki uramba, hari uwumva ko yangeraho aze tubigerageze.”
Yanavuze ku kugereranywa na Alien Skin, ashimangira ko adashobora kumuhiga mu muziki, cyane cyane ku bijyanye n’igihe indirimbo zimara zikunzwe.

Nubwo yavuze amagambo akomeye, Azawi yasobanuye ko atari ukwishyira hejuru, ahubwo ko ari ukugaragaza ibyo amaze kugeraho n’ukuri kw’ibikorwa bye.
Yagize ati: “Ndashimira Imana ku buntu bwayo. Si ukwiyemera, ndi kuvuga ukuri.”
Yanibukije ko kuguma ku rwego rwo hejuru mu muziki bisaba imbaraga nyinshi, asaba abantu kubaha abahanzi bashobora gukora indirimbo nke zikunzwe.
Yagize ati: “Mwubahe abahanzi bafite nibura indirimbo eshatu cyangwa enye zakunzwe, kuko bisaba kwitanga, gukorana umwete n’amafaranga menshi.”
Azawi yasoje agaragaza ko ibyo amaze gukora bigaragaza ko ari ku rwego rwo hejuru, avuga ko afite album ebyiri zikunzwe cyane.







