Umuhanzikazi Av Peace ubarizwa mu itsinda Team No Sleep (TNS), amaze imyaka irenga irindwi afite itera imbere rihambaye mu ruganda rw’umuziki wo muri Uganda, yavuze ko ageze igihe cyo gutegura igitaramo cye cy’ifura.
Nubwo yashyize hanze indirimbo nyinshi kandi zakunzwe. Ava Peace ntarategura igitaramo cye cya mbere (concert), ibintu byakunze kwibazwa kenshi n’abafana be.
Icyakora yakomeje kuvuga ko atiteguye gutegura igitaramo, kuko yabonaga ko agikeneye gutegura urutonde rw’indirimbo ze ndetse no gukomeza kubaka izina rye mu muziki.
Mu myaka ibiri ishize ariko, yateye intambwe ikomeye mu bikorwa bye bya muzika, bityo bituma atangira gutekereza ko igihe kigeze cyo gutera indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe rw’umuziki.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Ava yatangaje ko noneho ko yiteguye, ariko ko nanone bisaba imyiteguro ihagije no gushaka umuterankunga ushobora kumufasha mu bitaramo (promoter), akabona gutangaza itariki n’aho igitaramo kizabera.
Yagize ati: “Nari nsanzwe ntekereza ko igihe kitaragera ngo gire icyo nkora, ariko nyuma yo kugisha inama abantu batandukanye, ndumva noneho niteguye kubikora. Niba hari umuterankunga ushobora ku mfasha mu bitaramo witeguye yamfasha, nanjye niteguye gukorana nawe.”







