Umuhanzikazi wo muri Uganda Ava Peace yatangaje ko mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko yakusanyije impano n’amafaranga birenga miliyoni 100 z’amashilingi ya Uganda (UGX).
Uyu muhanzikazi wizihije isabukuru ye ku wa 13 Mutarama, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na televiziyo ya Galaxy TV, aho yavuze ko umunsi we w’amavuko wamubereye umwihariko kubera impano nyinshi yahawe n’inshuti n’umuryango.
Ava Peace yavuze ko zimwe mu mpano zamukoze ku mutima cyane ari izo yahawe n’abo mu muryango we wa hafi.
Yagize ati: “Mushiki wanjye yampaye udupfunyika tubiri tw’amafaranga, naho musaza wanjye ukora ubucuruzi bwa Forex na we yampaye impano y’amafaranga yangiriye akamaro cyane.”
Uyu muhanzikazi yavuze ko nyuma yo kubara amafaranga n’izindi mpano yahawe n’abantu bitabiriye ibirori bye cyangwa bamwifurije isabukuru nziza, byageze ku gaciro karenga miliyoni 100 UGX.
Mu kiganiro kimwe, Ava Peace yanavuze ku muhanzi umutera imbaraga mu muziki, agaragaza ko afata icyitegererezo ku muhanzikazi w’icyamamare muri Jamaica Shenseea.
Ava Peace yavuze ko impamvu akunda cyane Shenseea ari uburyo yagiye azamuka mu muziki avuye mu buzima bworoheje akagera ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati: “Shenseea ni we umfasha cyane mu bitekerezo byanjye. Akora ibintu byiza kandi hari inkuru yigeze gusangiza abantu isa n’ubuzima bwanjye, bituma ndushaho kumukunda.”
Shenseea azwi cyane mu njyana ya Dancehall ku rwego mpuzamahanga, aho yamenyekanye kubera indirimbo zakunzwe n’abatari bake ndetse n’uburyo yagiye yigarurira abafana benshi hirya no hino ku isi.
Ava Peace we akomeje kugaragaza ko afite intego yo gukomeza kuzamuka mu muziki, aho avuga ko urugendo rw’abahanzi bamaze kugera ku rwego rwo hejuru rumutera imbaraga zo gukora cyane.
Uyu muhanzikazi uri mu bakomeje kwigaragaza mu muziki wa Uganda, avuga ko gukorana n’abandi bahanzi no gukomeza kwigira ku bamaze kugera kure ari byo bizamufasha kugera ku nzozi ze zo kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.







