Umuryango ARECO – RWANDA NZIZA ku bufatanye na IPEN (The international Pollutants Elimination Network)urasaba abanyarwanda kwirinda no kugabanya gukoresha ibintu bya pulasitiki kuko bigira ibinyabutabire byangiza ubuzima kandi bigahindura imikorere y’imisemburo mu mubiri ku bagore n’abakobwa ndetse n’abana. Ibi bikaba byatangajwe n’uyu muryango mu bukangurambaga wakoze kuri uyu wa 17 Ukuboza 2025 muri koperative Tuzamurane ihinga inyanya ikaba ikorera mu murenge wa Mukamira mu karere ka Nyabihu.
Bimwe mu bikoresho bivugwaho kugira ibinyabutabire byinshi bya pulasitiki birimo amasahani, ibikombe byo kunyweramo ndetse na bimwe mu birungo by’ubwiza.
Umuyobozi ushinzwe gahunda z’ibikorwa muri ARECO – RWANDA NZIZA Bwana Vincent Karemera yagaragaje impamvu y’ubukangurambaga by’umwihariko avuga ku ibinyabutabire biboneka mu mapulasitiki n’ibindi bikoresho bikoreshwa buri munsi bigira ingaruka by’umwihariko ku bagore n’abana cyane cyane ku bagore batwite. Ibyavugiwe muri ubu bukangurambaga harimo pulasitiki, ibirungo by’ubwiza n’imiti yica udukoko mu bihingwa.

Agaruka ku mpamvu bahisemo uyu murenge avuga ko bishingiye ku bumenyi bw’aba baturage ugereranyije n’ibice by’umujyi. Avuga ko ubumenyi bwabo buba buri hasi by’umwihariko ibigendanye n’ibinyabutabire. Ati “Twahisemo hano kugira ngo abantu baho bagire ubwo bumenyi batubere n’abavugizi ku miryango itandukanye ndetse n’abo bakorana kugira ngo bagire ubumenyi ari benshi”
Ku bijyanye n’uko aba baturage bakiriye ubu bumenyi avuga ko abaturage babyakiriye neza kandi biteguye guhindura uko bakoreshaga ibikoresho byabo kandi biteguye kuba babihindura abafite ubwo bushobozi kandi byaje babikeneye.
Ikoreshwa ry’ibikoresho bya Pulasitiki birimo ibyo binyabutabire rigira ingaruka zikomeye ndetse rigatera indwara zitandukanye
Umuhuzabikorwa wa ARECO- RWANDA NZIZA Madame Dancilla Mukakamari yagarutse ku ngaruka zirimo na zimwe mu ndwara ziterwa n’ikoreshwa rya Pulasitiki mu bikoresho bitandukanye birimo ibikoresho bisanzwe bya pulasitiki, ibirungo by’ubwiza birimo ibinyabutabire bya pulasitiki ndetse n’imiti iterwa mu bihingwa nayo ifite ibinyabutabire bya pulasitiki.
Ati “ indwara duhura nazo buri munsi cyane cyane kanseri, mbere ntizabagaho ariko ubu yaba abo mu mujyi n’abo mu cyaro bose basigaye barwara kanseri abakuru n’abato basigaye barwara. Biragoye kubona umuti wabyo ariko ikibazo n’uko tuba tutabitekerejeho”
Yakanguriye abaturage kongera gukoresha ibikoresho bidatera ibibazo cyane cyane ibikoze mu ibumba
Nyuma y’ubu bukangurambaga abanyamuryango ba cooperative Tuzamurane ihinga inyanya muri aka karere ka Nyabihu bafashe ingamba zikomeye mu kwirinda ndetse no gukumira ikoreshwa rya Pulasitiki.
Barayavuga Marie Rose Perezidante wa Koperative Tuzamurane avuga ko batari bajijukiwe n’ibyo bihumanya ubuzima bwabo ariko aho babyumviye bahakuye ubumenyi bihagije ko ibyo bakoraga bihungabanya ubuzima bagiye kubireka ubundi bagatangira gusigasira ubuzima bwabo.

Mushimiyimana Solange umujyanama w’iyi Coperative Tuzamurane yavuze ko uhereye ubu amazi yajyaga ateka yo kunywa akayanywesha igikombe cya pulasitiki agiye kubireka agiye ayatekera mu gikoresho cy’ibumba kandi akayanywera mu kindi gikoresho gikoze mu ibumba mu rwego rwo kwirinda indwara. Nyiramvano Providence umunyamabanga w’iyi cooperative nawe yagarutse ku ngamba nshya harimo kujya kwigisha bagenzi be uko bakwirinda cyangwa se bakagabanya gukoresha ibikoresho bya Pulasitiki n’ibyo bagomba kwitwararika mu gukoresha imiti yica udukoko mu myaka.
Kugeza ubu nta mibare irashyirwa hanze n’u Rwanda y’abantu bagizweho ingaruka z’ikoreshwa rya Pulasitiki ariko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryitwa ku buzima OMS ivuga ko Impamvu abagore ari bo bahura n’ingaruka cyane ari uko abagore bafite igihe cyihariye cy’ubusumbane mu mibiri: igihe cya gutwita, konsa, no mu mihindagurikire y’imisemburo mu bwana no mu gucura. Ibi bituma ingaruka z’izi products ziba nyinshi kurusha ku bagabo.
Ikindi kandi, ibicuruzwa byagenewe abagore biri mu bikunze kubamo ibinyabutabire bya EDCs ziboneka mu binyabutabire bya pulasitiki cyane harimo:
ibirungo n’amavuta yo kwisiga, amarangi yo gusiga ku nzara (nail polish), amavuta yo mu misatsi,ndetse n’ibindi bikoresho bya pulasitiki byo mu rugo.
Inzobere za WHO zemeza ko impinja zikiri mu nda zishobora guhura n’ingaruka z’igihe kirekire zirimo: kuvuka nabi, gutinda mu mikurire, ibibazo by’imitekerereze, no kubura ubushobozi bwo kubyara mu gihe bazaba bakuru.

Bimwe mu bikoresho bibonekamo ibinyabutabire bya pulasitiki harimo : Amacupa yo kunywamo amazi ya pulasitiki (PET, polycarbonate), Udusafurya/kontineri zo kubikamo amafunguro (Tupperware n’izindi), Amapulasitiki yo gupfunyika (plastic wraps), Ibikinisho bya pulasitiki by’abana, Isakoshi n’inkweto zikoze muri “PVC”, Ibikoresho byo mu gikoni (spatula, ibiyiko bya pulasitiki, ibyoza amasahani)Ndetse n’ Umufuniko w’amasashe yo gupfunyika ibicuruzwa (food packaging). Zimwe mu ndwara zishobora guterwa n’ikoreshwa rya Pulasiti nk’uko byagarutsweho na Bwana Karemera Vincent harimo umubyibuho ukabije, Kanseri, ubugumba cyangwa kutabyara n’izindi.










