Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Kanama 2025, Umuryango ARDPE (Rwandan Association for Development and Environment Protection) washyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 11 barangije amasomo y’umwuga w’ubudozi.
Uyu muhango watangijwe n’ikinamico yagarutse ku buzima bw’abakobwa bava mu cyaro bahagaritse amashuri bakerekeza i Kigali gushaka akazi ko mu rugo, ariko bakahahurira n’imbogamizi nyinshi zitandukanye.
Nyuma yaho, abanyeshuri beretse abitabiriye imyambaro bakoze mu rwego rwo kugaragaza ubumenyi bungutse.
Ihimbazwe Léa, umwe mu basoje amasomo, ni na we wahize abandi. Yavuze ko yishimiye ubumenyi yakuye muri ARDPE, ati:“ Ibanga ryo gutsinda ni ukwizera ko ushoboye. Byarantunguye kubona ndi uwa mbere, ariko iyo ufite ubushake n’umuhate, icyo wifuza uragiharanira kugeza ukigezeho.”
Yakomoje ku mbogamizi bahuye na zo, agira ati: “Imbogamizi twahuraga na zo ni imashini nke. Twari abanyeshuri benshi ku buryo rimwe na rimwe twakoreshaga imashini imwe turi babiri, bikaba ngombwa kugabanya umwanya bityo ntidukore ibyo twateganyije mu gihe cyanyacyo.”

Yongeyeho ubutumwa yageneye abakobwa bacyitinya ndetse na bagaya umwuga w’ubudozi, agira ati: “ Abakobwa bacyitinya na bagaya uy’umwuga w’ubudozi nakugira inama yo kureka imyumvire iciriritse. Hari abavuga ko mu budozi ntakinti kirimo cyangwa ko ntacyo bugufasha, ariko njye nemera ko ari umwuga ushobora kuguteza imbere no kukuvana mu bukene.”
Mukantabana Caritas, ushinzwe gukurikirana abanyeshuri biga muri ARDPE, yavuze ko igitekerezo cyo gufasha abakobwa cyaturutse ku muyobozi wa ARDPE. Yagize ati: “Umuyobozi yadusobanuriye ko afite igitekerezo cyo gufasha abakobwa bari mu mihanda, ababyariye iwabo ndetse n’abazunguzayi, kugira ngo babashe kwivana mu bukene no kwiteza imbere.”
Yakomeje agira ati: “Njye nari mu kiruhuko cy’izabukuru, ariko numvise ari amahirwe yo kongera gukorana n’urubyiruko ndetse n’abakuze, bikamfasha gukomeza gutanga umusanzu ku gihugu cyanjye. Byarashimishije cyane.”

Mukantabana yongeyeho ko bamaze kugira ibyiciro bitatu. Icyiciro cya mbere cyamaze amezi atandatu, n’icya kabiri amezi atandatu, bityo ibi byiciro byose bika byarohereje abanyeshuri ku isoko ry’umurimo kabiri mu mwaka. Yakomeje agira Ati: “ Ariko twabonye ko gihe cyamezi atandatu ari make basoza batariyizera 100%, duhitamo kongeraho amezi abiri kugira ngo basoze bifite icyizere gihagije cyo guhatanira ku isoko ry’umurimo.”
Yasoje avuga ko iki cyiciro kimaze amezi umunani, kandi ko icyizakurikiraho kizamara umwaka wose kugira ngo abanyeshuri basoze bafite ubumenyi buhagije bwo guhatana ku isoko mpuzamahanga.
Byukusenge Ericky, Umuyobozi Mukuru wungirije wa ARDPE, yavuze ko uyu muryango udaharanira inyungu wibanda ku gufasha abakobwa n’abagore batishoboye, cyane cyane abazunguzayi cyangwa abagore badafite ubushobozi. Ati: “Twigisha amezi atandatu, ubu twashyize ku isoko abanyeshuri 11. Iyo barangije kwiga bafite imashini batangira gukora, kandi turakomeza kubakurikirana.”

Yavuze ko ARDPE yashinzwe mu mwaka wa 2022, nyuma yo kubona abagore benshi bakorera mu mihanda birukankanwa n’inzego z’umutekano, bamwe ugasanga bahetse n’abana. Ati:” aho ni ho havuye igitekerezo cyo gushinga uyu muryango mu rwego rwo kurengera abagore no kubafasha kwiteza imbere.
Byukusenge yongeyeho ati: “Twigeze gutekereza kubaha amafaranga, ariko twasanze bidafite umumaro uhagije. Duhitamo kubaha ubumenyi kuko natwe twize tuzi agaciro kabwo. Turateganya no kwagura ibikorwa tukageza ubufasha no ku bahungu bari mu buzima butaboroheye.”

Yagarutse kandi ku mbogamizi yo kubura ibigo byakira abanyeshuri bashaka kwimenyereza umwuga. Ati: “Turi kuganira n’inganda zikora imyenda kuko tudatoza abadozi basanzwe, ahubwo dutoza abantu bazahanga udushya. Turimo no kuganira n’uruganda rw’Abashinwa rukora imyenda kugira ngo rubashe kwakira abanyeshuri bacu mu gihe cyo kwimenyereza umwuga.”
Ihimbazwe Léa yasoje ashimira ARDPE, agira ati: “N’umubyeyi wadufashije, benshi muri twe twari twarabuze icyerekezo, ariko ubu dufite icyizere cy’ejo hazaza. Twabonye ko natwe dushoboye.”


















