Umuhanzi w’icyamamare w’Umunyamerika Morgan Wallen yongeye kwicara ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard 200 ku nshuro ya 10, nubwo atari ibyumweru bikurikiranye byose.
Abikesha album ye nshya ‘I’m the Problem’ Nk’uko bitangazwa na Luminate, mu cyumweru cyarangiye ku wa 7 Kanama, iyi album yumviswe n’abasaga 136,000 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nubwo yagabanutseho 5% ugereranyije n’icyumweru cyabanje.
Nk’indirimbo ya I’m the Problem yabaye iya mbere bwa mbere ku itariki ya 31 Gicurasi 2025, imara ibyumweru umunani bya mbere ku isonga, iza kumanuka iminsi mike, hanyuma isubira ku mwanya wa mbere mu byumweru bibiri bishize.
Mu indirimbo icumi za mbere ku rutonde rushya, harimo n’abandi bahanzi bageze ku manota yo hejuru mu mateka yabo. Reneé Rapp yinjiye bwa mbere mu myanya 10 ya mbere n’album ye BITE ME, naho itsinda rya $uicideBoy$ rigeraho bwa mbere n’album yabo THY KINGDOM COME. Umuraperi Yeat we yageze ku mwanya wa gatandatu yinjira muri iri tsinda.
Urutonde rwa Billboard 200 rugaragaza album zikunzwe cyane muri Amerika buri cyumweru, rugashingira ku igurishwa ry’izo album, kumvwa no kurebwa ku izo indirimb kuri murandasi, no kugurisha indirimbo ku giti cyazo.
Amakuru mashya aherutse gutangazwa na billboard avuga ko, ama-unit ibihumbi 131 muri ayo 136,000 Wallen yabonye yavuye mu gukurikirwa ku mbuga zemewe (SEA), bingana na miliyoni 172.27 z’indirimbo ze, ibi bikamushyira ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Top Streaming Albums ku nshuro ya 11.
Ama-unit ibihumbi bine yavuye mu kugurisha album (hagabanutseho 5%), naho igihumbi cyavuye mu kugurishwa ku indirimbo ku giti cyazo.
Morgan Wallen ubu afite amateka akomeye ku rutonde rwa Billboard 200, kuko album ze eshatu zose (I’m the Problem, One Thing at a Time, na Dangerous: The Double Album) zimaze ibyumweru 39 ku mwanya wa mbere. Anganya umwanya na Elton John mu bahanzi b’abagabo bamaze igihe kinini ku isonga, inyuma ya Elvis Presley (ibyumweru 67), Garth Brooks (52) na Michael Jackson (51). Ku rwego rw’isi yose, The Beatles nibo ba mbere bamaze ibyumweru 132 ku isonga.
Uretse Wallen, abahanzi batandatu gusa nibo bafite album eshatu zose zimaze nibura ibyumweru 10 ku mwanya wa mbere.
Abo barimo The Beatles na Elvis Presley bafite enye, Whitney Houston, The Kingston Trio, Taylor Swift na Wallen bafite eshatu. Wallen kandi ni we muhanzi wenyine wabigezeho n’album eshatu zikurikiranye.
Mu bindi byamamare bikiri mu icumi ba mbere:
- KPop Demon Hunters ukiri ku mwanya wa kabiri, akagera ku ma-unit 100,000, umubare uri hejuru cyane kuva yatangira.
- BITE ME ya Reneé Rapp yinjira ku mwanya wa gatatu n’ama-unit 64,000, ashishikajwe cyane n’ubwinshi bwa vinyle na CD zasinyewe.
- THY KINGDOM COME ya $uicideBoy$ iri ku mwanya wa kane n’ama-unit 57,000.
- SWAG ya Justin Bieber ikomeza ku mwanya wa gatanu (44,000), naho You’ll Be Alright, Kid ya Alex Warren izamuka ku mwanya wa gatandatu.
- One Thing at a Time ya Wallen isubira ku myanya ya mbere, iva ku mwanya wa 11 igera ku wa karindwi.
- SOS ya SZA izamuka ku mwanya wa munani, DANGEROUS SUMMER ya Yeat ijya ku mwanya wa cyenda, naho Short n’ Sweet ya Sabrina Carpenter isubira ku mwanya wa icumi 10.
Luminate, itanga amakuru ku rutonde rwa Billboard, ivuga ko buri cyumweru igenzura neza amakuru yose atangwa kugira ngo harebwe ko ari ayo kwizerwa, mbere yo gukora urutonde rwa nyuma.