Umuhanzi w’umunyabigwi Akon ari kuvugwa mu nkuru za gatanya n’umugore bamaze imyaka 28 babana.
Tomeka Thiam, washakanye na Akon ku wa 15 Nzeri 1996 yasabye urukiko ko bahabwa gatanya.
TMZ yanditse ko yabonye dosiye ya Tomeka Thiam irimo ibyo yifuza byose nko kuba bagabana imitungo, gufatanya kurera abana no kuba imitungo ya Akon yahabwa uwo mugore. Tomeka Thiam afitanye na Akon umwana w’imyaka 17.
Bari mu nkuru za gatanya mu gihe haburaga iminsi ibiri bakizihiza isabukuru y’ubukwe y’imyaka 28. Uyu mugore yakunze kwihanganira Akon mu bihe byarambutse dore ko yaranzwe no kuryamana n’abagore benshi.
Hari amakuru avuga ko imitungo ya Akon yanditse kuri nyirakuru uba muri Senegal







