Mu myaka icumi ishize, injyana ya Afrobeats yakomeje kwigarurira imitima y’abakunzi y’abatari bake ku isi.
Kuva ubutumire bwo kuririmba ku rubyiniro rukomeye ku isi, ku bufatanye n’ibyamamare byo mu Burengerazuba nka Beyoncé, Drake na Ed Sheeran, Afrobeats imaze kumenyekana cyane no guhabwa agaciro n’inzego zirimo itangazamakuru n’imyidagaduro.
Mu 2022, Billboard yatangije urutonde rw’indirimbo za U.S. Afrobeats Songs Chart, rugaragaza indirimbo 50 zikunzwe cyane muri Amerika buri cyumweru.
Ibi byakurikiye n’itangizwa ry’Official U.K. Afrobeats Chart na Official Charts Company mu Bwongereza, uru rutonde rwagaragazaga indirimbo 20 zikunzwe mu gihugu.
Umwaka ushize, The Recording Academy nayo yongereye icyiciro cy’indirimbo nziza z’Afurika (Best African Music Performance), nyuma y’uko MTV Video Music Awards na American Music Awards batangije ibihembo ku ndirimbo na videwo za Afrobeats.
Mu rwego rwo gushimira abahinduye amateka y’iyi njyana, Billboard iri gutoranya indirimbo 50 za Afrobeats z’ibihe byose. Urutonde rugaragaza indirimbo z’ingenzi, zaranzwe no kugira uruhare rukomeye mu mateka y’injyana ya Afrobeats, itandukanye na Afrobeats yo mu 1960 yatangijwe na Fela Kuti, izwiho guhuza imirya ya Afurika y’Uburengerazuba n’imiziki ya jazz na funk yo muri Amerika ndetse n’amagambo ya politiki ataziguye.
Afrobeats, nk’injyana yakomotse muri Afurika y’Uburengerazuba, yatangiye kwigaragaza cyane mu myaka ya 2000.
Iyi njyana ikoresha polyrhythms na syncopation, ikagendana n’imiziki ya hip-hop, R&B, dancehall n’izindi.
Amagambo yayo akunze kwigazamo urukundo, ibirori ndetse n’ibibazo by’imibereho, akavugwa mu ndimi nka Yoruba, Nigerian Pidgin n’Icyongereza.
Indirimbo zimwe zakunzwe cyane ariko zidafite ibiranga Afrobeats byuzuye, nka “Water” ya Tyla, ntirimo nk’ibigaragaza Afrobeats neza, nubwo Tyla ubwe yemera ko iyi njyana yamufashije kugera ku rwego mpuzamahanga.
Ku rutonde rw’indirimbo 50, harimo n’utundi turere twa muzika nka alté na street-pop, kugira ngo hashimwe amoko yose akomeye ari munsi ya Afrobeats.
Abanditsi n’abafatanyabikorwa ba Billboard bagenderaga ku ngingo zikurikira: guhagararira injyana neza, gukundwa mu gihugu, kwaguka mu karere, kugira ingaruka ku muco no gutsinda ku rwego rw’ubucuruzi.
Kubera ko aba banyamakuru bakomoka mu bihugu bitandukanye Amerika, U.K. na Nigeria urutonde rugaragaza uburyo Afrobeats yamenyekanye cyane iwabo mbere yo kwambuka no kumenyekana mu masoko yo ku isi yose, riherekejwe n’icyivugo “Afrobeats to the world!”.
Nubwo hari impaka ku ndirimbo zasigaye ku rutonde, umuhanzi umwe ntiyarenza indirimbo eshatu kugira ngo abandi bahanzi nabo bahabwe umwanya.
Nubwo “Big 3” – Wizkid, Davido na Burna Boy – bafite indirimbo nyinshi z’ingenzi, ibi byatumye urutonde rusigasira umwimerere w’injyana zose.
Urugero rw’indirimbo z’ingenzi:
Weird MC – “Ijoya”: Yabaye umuntu udasanzwe mu muziki w’Abanyanigeria, winjiye ku rubyiniro yambaye ipantalo nini, yerekana uburyo bwihariye bwo kwitwara nka hip-hop. Indirimbo ye “Ijoya”, yakozwe na Don Jazzy na JJC Skillz, yerekanye ko yari yiteguye mu buryo bw’ubuhanzi.
Amagambo y’iyindirimbo yari mu rurimi rw’Abyorùbá yihuse, ashyigikiwe n’ingoma, byatumye “Ijoya” iba indirimbo ikunzwe cyane, kandi videwo yayo yari yuzuye udushya yamugize umuhanzi wa mbere wa Afrobeats wakoze videwo ifite animation ikomeye. Blossom Maduafokwa
Nonso Amandi – “Tonight”: Ifite imvange ya R&B, iyi ndirimbo yifashishije kwagura Afro-R&B, aho abahanzi nka Tems bakuzwe muri iki gihe.
“Tonight” igaragaza amarangamutima n’uburyo Afrobeats ikundwa, igahuza abahanzi b’abagabo bagaragaza intege nke zabo.
Nonso Amandi, ni umuhanzi wavukiye muri Nigeria ariko uba muri Canada, yageze mu myanya 10 ya mbere ku rutonde rwa Playdata rwacurangaga indirimbo muri Nigeria Nicolas-Tyrell Scott.