• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, September 11, 2025
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ikoranabuhanga

Abiga iby’ubumenyingiro bashyiriweho uburyo bushya bwo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga

admin by admin
October 22, 2021
Reading Time: 2 mins read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Abanyeshuri biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, TVET na IPRC, bashyiriweho uburyo bushya bwo kwiga bifashishije ikoranabuhanga, aho bazajya babona amasomo anyuranye kuri internet harimo n’ateguye mu buryo bw’amajwi (Audio).

Ubu buryo bwo kwiga bwashyizweho binyuze mu mushinga wiswe BRITE (Building Reselience in TVET through E-learning) watangijwe n’Umuryango MasterCard Foundation mu Ukuboza 2020, hagamijwe gufasha abanyeshuri kwiga bitabaye ngombwa ko bahura n’umwarimu.

Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo giteza imbere uburezi, EDC gifatanyije n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Amashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro, RTB, Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, RP, ndetse n’ikigo cyitwa Akazi Kanoze Access, AKA, mu gutanga amasomo atandukanye kandi ari ku rwego rwa buri munyeshuri.

Ubwo hamurikwaga ubu buryo bwa E-Learning kuri uyu wa 21 Ukwakira, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga, Imyuga n’Ubumenyingiro, Irere Claudette, yavuze ko ibi bije kuba igisubizo ku banyeshuri biga muri IPRC na TVET kuko bo batagira uburyo biga bifashishije ikoranabuhanga.

Yakomeje agira ati “[aya masomo] ategurwa hifashishijwe abarimu n’ubundi dusanzwe dufite hanyuma bakayashyira ku mbuga abanyeshuri n’abarimu bashobora kubona, ku buryo aho umunyeshuri yaba ari hose, n’iyo yaba atabashije kujya ku ishuri ashobora kuyakoresha.”

Bitewe n’uko abenshi mu biga mu mashuri ya TVET na IPRC baba basabwa kumara umwanya munini bashyira mu bikorwa ibyo bize, ubu buryo bwo kwiga bifashisije ikoranabuhanga, Irere yavuze ko ari umwanya mwiza babonye wo kudatakaza igihe kinini mu ishuri ahubwo bakakimara bakora imirimo, amasomo bakayafatira kuri murandasi.

Umuyobozi wa MasterCard Foundation mu Rwanda, Rica Rwigamba, yavuze ko ubu buryo bwo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga buzafasha abanyeshuri kugendana n’Isi mu bijyanye n’amasomo kuko mu gihe cya Covid-19 bo batari bafite uko biga hifashishijwe ikoranabuhanga kubera imiterere y’amasomo biga.

Yagize ati “Ni ngombwa ko dushaka uko dushyira amasomo ya TVET mu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo dufashe urubyiruko kuzahatana ku isoko ry’umurimo […] Umushinga nka BRITE ni ingenzi mu gutangira gushyira mu bikorwa ubu buryo no gufasha abanyeshuri kwakira izi mpinduka (zo kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga).”

Kubona mudasobwa na murandasi biracyari imbogamizi ku banyeshuri

Abanyeshuri n’abarezi bo muri IPRC na TVET barahamya ko ubu buryo buzatanga umusanzu ufatika mu masomo, gusa bagaragaza ko hari abafite imbogamizi zirimo kutagira mudasobwa cyangwa telefone zigezweho, ndetse hari n’abatabasha kubona murandasi.

Uwamahoro Marie Mireille wiga muri IPRC Kigali yagize ati “Nk’umunyeshuri nifuza ko bagerageza kubikora ku buryo umuntu abasha kubona amasomo adakoresheje murandasi (offline), ikindi byaba bishoboka bakadufasha kuduha telefone zigezweho (smartphone) cyangwa se mudasobwa.”

Umwarimu wigisha muri Kinazi TVET School, Sacyenda Jean Baptiste, yavuze ko kubera BRITE, ubu abanyeshuri bazajya babasha kwiga n’igihe batashye mu rugo ndetse umwarimu akabafasha n’igihe baba batari kumwe.

Gusa yagaragaje ko bishobora kuzagora abanyeshuri badafite mudasobwa. Ati “Ku bigo by’amashuri birashoboka ko abanyeshuri bazakoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanga ariko cya gihe bazaba bari mu ngo iwabo ntabwo abanyeshuri bose babasha kubona mudasobwa cyangwa telefone zigezweho.”

“Turasaba ubufatanye bw’ababyeyi n’ubwa leta kugira ngo ubwo bushobozi ku munyeshuri wo muri TVET bujye bubasha kuboneka aho ari hose ajye abasha gukurikirana amasomo.”

Abanyeshuri 4000 baturuka mu mashuri umunani ya IPRC n’andi arenga 16 ya TVET nibo bazungukira muri uyu mushinga wa BRITE wo guteza imbere uburezi bw’imyunga n’ubumenyingiro hifashishijwe ikoranabuhanga, aho bazafashwa n’abarimu barenga 133.

Aya masomo ari mu byiciro bitatu aho icya mbere kirimo amasomo ahuriweho n’abiga mu mashami atandukanye y’imyuga n’ubumenyingiro, atangwa mu buryo bw’amajwi yiswe Work Ready Now, icya kabiri kikaba amasomo yanditse mu buryo busanzwe (e-Lessons) ndetse n’icya gatatu gifasha umunyeshuri gusobanukirwa amasomo atangwa mu kwimenyereza umwuga (e-Work Based Learning). Abagize uruhare mu gutunganya aya masomo bose bari bitabiriye umuhango wo kuyamurika ku mugaragaro Abitabiriye muhango wo kumurika ubu buryo bwo kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga beretswe uko abanyeshuri bazajya biga Irere Claudette yumva amwe mu masomo yashyizwe ku mbuga za e-learning mu buryo bw’amajwi Irere n’abandi bayobozi batandukanye berekwa bimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga bizajya byifashishwa n’abanyeshuri bo muri TVET na IPRC Umuyozi wa MasterCard Foundation, Rica Rwigamba yavuze ko umushinga wa BRITE uzafasha abanyeshuri ba IPRC na TVET kumenyera uburyo bwo kwiga bitabaye ngombwa ko babonana n’umwarimu Uwamahoro wiga muri IPRC ahamya ko ubu abanyeshuri bo muri IPRC na TVET bagiye kubona uburyo biga amasomo yabo y’ingenzi kuko ubusanzwe bajyaga bayiga bibasabye kujya mu ishuri Abayobozi n’abahagariye ibigo byagize uruhare mu gushyira mu bikorwa umushinga wa BRITE birimo Mastercard Foundation, EDC, RP, RTB, AKA ndetse na MINEDUC Umunyamabanga wa leta muri MINEDUC, Irere Claudette yavuze ko amasomo yo ku ikoranabuhanga azagenda yiyongera, ko ibi ari intangiriro Sacyenda Jean Baptitse yavuze ko ubu buryo buzafasha abanyeshuri kwiga no mu gihe batarikumwe n’Umwalimu

Sharinga kuri:

  • Click to share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Click to share on Facebook (Opens in new window) Facebook
  • Click to share on X (Opens in new window) X

Related

Share2Tweet1Send
Previous Post

Abafotozi nyarwanda bafunguye inzu bazajya bamurikiramo ibikorwa byabo

Next Post

Uwayezu François Régis yambitse impeta y’urukundo umukobwa bakoranaga muri FERWAFA

admin

admin

IZINDI NKURU WASOMA

Lt Gen Innocent Kabandana yapfuye

Lt Gen Innocent Kabandana yapfuye

by Peacemaker PUNDIT
4 days ago

RDF yunamiye LT Gen Innocent Kabandana waguye mu bitaro bya Gisirikare biri I Kanombe. Ku wa 7 Nzeri 2025 Minisiteri...

Strike vs Claim

Amategeko mashya ya Copyright kuri YouTube mu 2025

by Impinga Media
1 week ago

Niba ukora content kuri YouTube cyangwa uteganya gutangira, hari ibintu by’ingenzi ugomba kumenya ku bijyanye na YouTube Copyright. Abakora videwo...

ARDPE yashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 11 bize ubudozi

ARDPE yashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri 11 bize ubudozi

by Alex RUKUNDO
1 week ago

Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Kanama 2025, Umuryango ARDPE (Rwandan Association for Development and Environment Protection) washyize ku isoko...

Next Post
Uwayezu François Régis yambitse impeta y’urukundo umukobwa bakoranaga muri FERWAFA

Uwayezu François Régis yambitse impeta y’urukundo umukobwa bakoranaga muri FERWAFA

Uhagarariye Bruce Melodie yivuze ibigwi nyuma yo kwakirwa na Mayor w’Umujyi wa Kigali

Uhagarariye Bruce Melodie yivuze ibigwi nyuma yo kwakirwa na Mayor w’Umujyi wa Kigali

Rwanda: Nta numwe wapfuye mubahawe urukingo rwa Covid-19, 2021 izasiga hakingiwe 35%

Rwanda: Nta numwe wapfuye mubahawe urukingo rwa Covid-19, 2021 izasiga hakingiwe 35%

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali
Imyidagaduro

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel
Imyidagaduro

Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025
Imyidagaduro

Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025
Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo
Imyidagaduro

Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.