Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Nyakanga 2025, i Kigali habereye amahugurwa agamije gukagurira abanyamakuru kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’abagore (ARFEM) n’ibindi bigo bitandukanye. Yitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo RUSHINGABIGWI Jean Bosco, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), abayobozi b’ibitangazamakuru, n’abandi banyamakuru.
Cecilia Nyirahavugimana, umunyamakuru wa Radio Umucyo, ari mu bitabiriye amahugurwa. Mu buhamya bwe, yavuze ko yungukiye byinshi muri ayamahuagurwa nko gufata ingamba zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ariko ko hakiri urugendo rurerure rwo guhangana n’iki kibazo mu itangazamakuru. Yagize ati:
“Nk’uko byagaragajwe n’ubuhamya bwatanzwe, bigaragara ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari ikibazo gikomeye gikwiye kwitabwaho.”
Yakomeje avuga ko ubuyobozi bwabonye ko iri hohoterwa rikwiye kwitabwaho mu buryo bwihuse. Ati:
“Icy’ingenzi ni uko hakorwa ubukangurambaga mu itangazamakuru kugira ngo abantu basobanukirwe neza icyo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari cyo, uko rikorwa, n’ingaruka zaryo.”

Yunzemo ko hakenewe ubufasha buhoraho butangwa ku bakobwa n’abagore bakora itangazamakuru, ariko hanatangwa amahugurwa ku bagabo kugira ngo buri wese amenye uko akwiriye kwitwara akagira imyitwarire iboneye y’umunyamakuru w’intangarugero.
Ibi bije nyuma y’uko ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina gikomeje kugaragara cyane mu itangazamakuru no mu zindi nzego. Hanagaragajwe ko hakenewe ubukangurambaga no mu bigo by’amashuri yigisha itangazamakuru kugira ngo abanyeshuri bamenye imyitwarire ikwiriye no gukorera kinyamwuga, bikazabafasha gutanga umusaruro mwiza mu kazi.
Emmanuel Habumuremyi, Umunyamabanga nshingwabikorwa mu Rwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC), yasobanuye ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari igikorwa gisubirwamo kenshi umuntu agikorera undi atabishaka. Yagize ati:“ Niba uri umunyamakuru cyagwa Umuyobozi akorakora umukobwa ahantu hadakwiriye, ukamureba cyangwa akamubwira amagambo atari meza mu kazi, kandi ibyo bigakorwa inshuro nyinshi atabishaka, ibyo byose bifatwa nk’ihohoterwa.”
Yakomeje agira ati:“ Iyo tubibonye, tukanabona amahugurwa nk’aya, bidufasha kugabanya icyo kibazo. Turashimira imiryango yateguye iki gikorwa, by’umwihariko ARFEM n’izindi nzego zifatanyije kugira ngo dushake uko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryacika burundu mu itangazamakuru.”
Emmanuel yasoje agira ati:“ Niba ukorana n’umugore cyangwa umukobwa, ntugomba kumufata nk’ufite intege nke. Benshi babyibeshyaho. Kuba mukorana ntibikwiye gutuma utekereza ko ushobora kumuhatira gukorana nawe imibonano mpuzabitsina. Mukorane nk’abantu bafite ubushobozi bungana, mushyire imbere ubunyamwuga. Niba hari undi mubano muhuza inyuma y’akazi mwumvikanyeho, ibyo birareba mwe bwite ariko ntibikwiye kuba mu kazi.”