Polisi y’u Rwanda yatangaje ibinyujije kuri X ko mu mezi 12 ashize yahambirije abanyamahanga 64 basubira mu bihugu byabo nyuma yo gukora urugomo, gukubita no gukomeretsa, ubujura. Ni mu gihe abanyamahanga basaga 240 bashyikirijwe inzego z’ubutabera kubera biriya bikorwa twavuze haruguru bari bijanditsemo.
Polisi yagize iti”Nta muntu numwe uri hejuru y’amategeko mu Rwanda kandi abakora urugomo kimwe n’ibindi byaha barakurikiranwa ntavangura”.
Kugeza ubu inzego zirimo Polisi,Ubugenzacyaha,Ubushinjacyaha n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka bari gukorana n’abayobozi bo muri za ambasade zihagarariye ibihugu byabo mu Rwanda mu rwego rwo kubakangurira kubahiriza amategeko.