Umuririmbyi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yongeye kugaragaza imbaraga ze ku isoko ryo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, nyuma yo gukora igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Kampala muri Uganda ku munsi wa Saint Valentin.
Iki gitaramo cyabereye ahitwa Mezo Noir, ahazwi nk’akabari kagezweho kakira abantu bari hagati ya 1000 na 1500, aho cyitabiriwe n’imbaga y’abafana biganjemo abakunda indirimbo z’urukundo. Cyaranzwe n’udushya dutandukanye, indirimbo zakunzwe n’abatari bake ndetse n’amarangamutima yihariye ajyana n’Umunsi w’Abakundana.
Umujyanama wa The Ben, Alex Muyoboke, yatangaje ko banyuzwe n’uko igitaramo cyagenze, agaragaza ko cyari ku rwego rwo hejuru haba mu myiteguro no mu buryo abakunzi b’umuziki bacyitabiriye.
Yagize ati: “Igitaramo cyagenze neza cyane. Byose byari ku rwego rwo hejuru, kandi cyari kimwe mu bitaramo bihenze byabereye i Kampala muri iki gihe. Amatike yose yarashize, abantu bishimye cyane. The Ben hano muri Uganda bamukunda mu buryo budasanzwe.”
Amatike y’iki gitaramo yari mu byiciro bitatu birimo icyiciro cya mbere cyari Miliyoni 5 Frw, Miliyoni 3 Frw na Miliyoni 1.5 Frw. Nubwo ibiciro byari hejuru, ntibyabujije abakunzi b’uyu muhanzi kuyagura amatike yose mbere y’umunsi nyir’izina, bituma igitaramo cyandikwaho ko ari Sold Out.
Iki gitaramo cyaririmbyemo kandi umuhanzi Shaffy wamamaye mu ndirimbo “Akabanga”, aho bafatanyije gushimisha imbaga y’abafana bari bitabiriye.
Ku bijyanye n’indi mishinga ishobora gukomerezaho mu bikorwa bya The Ben muri Uganda, Muyoboke yavuze ko hari ibigikorwa biri gutegurwa, ariko ko bizatangazwa na The Ben ubwe mu gihe kiri imbere.
Ibi bikorwa byongeye kugaragaza ko Uganda imfite masoko akomeye ku muziki wa The Ben, ndetse ko uyu muhanzi akomeje kubaka izina rye ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko mu karere.
Mu ijoro rya Saint Valentin, Mezo Noir yari yuzuye abafana baririmbanaga na we indirimbo ze z’urukundo, igihamya cy’uko igikundiro cye gikomeje kwiyongera muri iki gihugu.
Kuba igitaramo cyarateguwe ku rwego rwo hejuru, amatike agashira mbere y’igihe, ndetse n’ukwitabirwa ku bwinshi bw’abafana, ni ikimenyetso cy’uko The Ben akomeje kwagura isoko rye hanze y’u Rwanda no gukomeza kuzamura izina ry’umuziki nyarwanda mu karere.










