Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Werurwe 2026, abakinnyi b’Abayisilamu bakinira APR FC, bifatanyije na bagenzi babo bo mu Rwanda ndetse no ku Isi yose, mu isengesho risoza ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan.
Ku rwego rw’Igihugu, iri sengesho ryahuje imbaga yabemera mu idini ya Isilamu, ryo kwizihiza Umunsi Mukuru uzwi nka Eid al-Fitr, ryabereye i Nyamirambo kuri Kigali Pelé Stadium mu Mujyi wa Kigali.
Abakinnyi ba APR FC barimo: Mamadou Sy, Dauda Yussif Seidu, Ombolenga Fitina, Nshimiyimana Yunusu, Hakim Bugingo, Hakim Kiwanuka, n’abandi bari mu bifatanyije na bagenzi babo bo mu Rwanda mu kwizihiza uyu munsi Mukuru.
Mu ijambo yagejeje ku Bayisilamu ubwo hasozwaga ukwezi Gutagatifu kwa Ramadhan, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Sindayigaya Mussa, yibukije Abayislamu ko gusoza Igisibo cya Ramadhan bidasobanuye iherezo ryo gukora ibikorwa byiza ahubwo ko na nyuma yacyo bakwiye kubikomeza
Ati “Ukwezi kwa Ramadhani kuba tugusoje ntabwo bivuze ko duhagaritse gukora ibikorwa byiza ahubwo umunyabwenge ni uvana amasomo muri uku kwezi yo kongera umuvuduko agakomerezaho kubera ko Imana iravuga iti’uzagaragire Nyagasani wawe, uzakore ibikorwa byiza ibihe byose kugeza ubwo urupfu ruzakugeraho’”.
Abakinnyi ba APR FC basoje igisibo Gitagatifu mu gihe kuri uyu wa Gatanu, Saa 18h00 z’umugoroba baracakirana n’ikipe y’Amagaju FC mu mukino w’umunsi wa 25 wa Rwanda Premier League ubera kuri Kigali Pele Stadium.
APR FC iheruka gukatisha itike yo gukina imikino ya ½ cy’igikombe cy’Amahoro, iri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa Shampiyona aho ifite amanota 46 ikurikiye Al Merrikh SC ya mbere ifite amanota 48.





















