Mu gihe abahanzi mpuzamahanga bakomeje gushimwa cyane mu bitaramo bakorera mu Rwanda, hagenda hagaragara impak ku abahanzi b’imbere mu gihugu badatanga umusaruro ungana n’uwabo, aho benshi batunga agatoki ikibazo cy’amikoro make bahabwa.
Ni mu murongo umwe n’ibi, umuhanzi Nemeye Platini uzwi nka Platini P aherutse kugaragaza ko mu Rwanda hari abahanzi bafite impano idashidikanywaho, ariko imikorere yabo igakumirwa n’uko batishyurwa amafaranga angana n’ayo abanyamahanga bahabwa.
Mu butumwa yashyize kuri Instagram ku wa 18 Werurwe 2026, Platini yavuze ko kongera urwego rw’ibitaramo by’abahanzi b’Abanyarwanda bisaba ko nabo bahabwa ubushobozi bujyanye n’akazi bakora.
Ati: “Yego! Hari abahanzi bakomeye, niba mukeneye ko dukora neza kurushaho, mutwishyure nk’ayo mubaha abanyamahanga, hanyuma muzarebe ibikurikira.”
Ibi baya nyuma y’igitaramo cy’umuhanzi Doja Cat cyabereye muri BK Arena ku wa 17 Werurwe 2026, cyavuzweho gukora ku rwego rwo hejuru, ku buryo bamwe mu bakurikira umuziki bagaragaje ko bigoye kubona umuhanzi wo mu Rwanda wakora igitaramo nk’icyo.
Nubwo bimeze bityo, hari abagaragaza ko mu bijyanye n’imyambarire n’imyitwarire ku rubyiniro, abahanzi b’abagore nka Alyn Sano na Marina bashobora kwegera urwo rwego nk’urwa Doj Cat.
Ariko Platini agaragaza ko ikibazo nyamukuru atari ubushobozi bw’abahanzi, ahubwo ari uburyo bashorwamo amafaranga make ugereranyije n’abanyamahanga, bigatuma batabasha gutegura ibitaramo bikomeye.
Ku rwego mpuzamahanga, birasanzwe ko abahanzi bafite izina rikomeye bahabwa amafaranga menshi, bitewe n’isoko bafite no kuba bafite abakunzi benshi.
Mu bihugu bifite amasoko manini, abahanzi mpuzamahanga bashobora guhembwa ibihumbi cyangwa miliyoni z’amadolari ku gitaramo kimwe, mu gihe ab’imbere mu gihugu bagenerwa make bitewe n’ubushobozi bw’isoko ryabo.
Bamwe mu bahanzi bakomeye ku isi na bo bemera iri tandukaniro. Umuraperi Cardi B yigeze kuvuga ko aho ajya hose, usanga abahanzi baho batishyurwa nk’abanyamahanga, kuko biterwa n’agaciro k’isoko ryabo.
Na Burna Boy na we yagaragaje ko iri tandukaniro risanzwe, ariko rishobora kubangamira iterambere ry’abahanzi bo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, cyane cyane mu bijyanye no gukora ibitaramo binini.
Ibi byose byerekana ko iterambere ry’umuziki nyarwanda ridashingiye gusa ku mpano z’abahanzi, ahubwo rishingiye cyane ku bushobozi bw’ishoramari rishyirwa mu bikorwa byabo, cyane cyane mu bijyanye n’ibitaramo.








