Abahanzi barimo Vyper Ranking, Omega 256 na Michelle Kyalisiima, hamwe n’abandi, bashyize hanze amashusho y’indirimbo zabo nshya, aho tugiye kugaruka muri zimwe muri zo ndirimbo muri iyi nkuru.
Ononzitamu Omuntu – Vyper Ranking
Impano ya Vyper Ranking ntijya ishidikanywaho na gake. Gusa intege nke yagiraga mu myaka yashize ni ukudahozaho (consistency), ariko bisa n’aho yogeye imbaraga mu muziki kuko ubu bigaragara ko hari aho yageze. Indirimbo ye nshya yashyinzwe hanze ifite amashusho meza aryoheye amaso.
Muri iyi ndirimbo, agaragaza ububabare budashira bw’abantu batandukanye, aho, ububabare buhindura umuntumu buryo bumwe cyagwa ubundi. Abinyujije mu njyana ituje n’amagambo meza akora ku mutima, agaragaza uko umuntu ashobora gutanga byose mu rukundo, ariko agasigara afite ibikomere bishobora kumugira undi muntu.
Company (Remix) – Leo K.i.G ft Mimi Kampala
Muri iyi minsi, Mimi Kampala ari mu bihe byiza mu muziki, aho indirimbo ze zirimo gukundwa cyane imbere mu gihugu. Cyane ko ari no gufasha abandi bahanzi bakizamuka. Iyi ndirimbo nshya ni remix ya “Company” yakoranye na Leo K.i.G.
Today – Omega 256 ft Labella
Omega 256 ukunze kwiyita “Queen of the West”, agarutse n’indi ndirimbo yuje urukundo n’isezerano. “Today” ni indirimbo ushobora gusangiza uwo ukunda, imwizeza ko urukundo rwanyu ruzahoraho iteka, koko se?.
Tiiguta – Shon Wyz
Ni ndirimbo y’urukundo “Tiiguta” ya Shon Wyz (iririmbwa mu rurimi rw’Igisoga, yakozwe na Yee Femi) ikaba igaragaza impano idasanzwe Abagande bakwiye kwitaho. Amashusho yayo aroroshye ariko ananone akaba shimishije maso.
Finally Atuuse – Michelle Kyalisiima
Kuri benshi, Michelle Kyalisiima ni umwe mu bahanzi bashya bari kuzamuka cyane mu muziki wa Uganda. Uyu muhanzikazi wamenyekanye cyane mu ndirimbo “Border to Border”, yashimiwe cyane n’abakunzi b’umuziki kubera ijwi rye n’ubuhanga agira mu kwandika indirimbo. Akaba akomeje kubugaragaza no mu ndirimbo ye nshya yise “Finally Atuuse”.








