Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu muri Uganda yatangaje ko hari ibihugu 40, bifite pasiporo aho abaturage bashobora kwinjira badasabwe kubanza guteresha Visa, ibyo bikaba bigaragaza ko iyi pasiporo igenda irushaho kugira agaciro no kwemerwa ku rwego mpuzamahanga.
Nk’uko iyi minisiteri yabitangaje, Abanya-Uganda bashobora kujya mu bihugu bitandukanye badafite visa, cyangwa bakayihabwa bageze ku mupaka (visa–on–arrival), mu turere twinshi tw’isi turimo Afurika, Karayibe, Aziya na Oseyaniya.
Muri ibyo bihugu harimo: Antigua and Barbuda, Bahamas, Barbados, Belize, Botswana, Burundi, Comoros, Cyprus, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Eritrea, Fiji, Gambia, Ghana, Grenada, Hong Kong, Ireland, Jamaica, Kenya, Lesotho, Madagascar, Malawi, Malaysia, Malta, Mauritius, Mozambique, Rwanda, Seychelles, Sierra Leone, Singapore, Solomon Islands, South Sudan, Saint Vincent and the Grenadines, Eswatini, Tonga, Trinidad and Tobago, Tanzania, United Arab Emirates, Vanuatu, Zambia na Zimbabwe.
Icyakora, iyi minisiteri yashimangiye ko kuba umuntu ashobora kujya muri ibi bihugu adasabye visa mbere, bitavuze ko ashobora kugenda atujuje ibisabwa n’amategeko agenga abinjira n’abasohoka mu bihugu.
Ku itariki ya 4 Werurwe, umuvugizi w’Urwego rushinzwe Ubwenegihugu, Abinjira n’Abasohoka muri Uganda (Directorate of and Immigration Control), Simon Mundeyi, yavuze ko Abanya-Uganda bagomba bakwiye gukomeza kubahiriza amategeko buzuza ibisabwa ku ngendo zo mu mahanga.
Yavuze ko abinjira mu gihugu bazajya basabwa kwerekana pasiporo igifite agaciro, itike y’indege igaragaza igihe bazagarukira, ndetse n’inyemezabwishyu y’aho bazacumbika (hotel) mu gihugu agiyemo.
Mundeyi yasoje avuga ko ibi bigaragaza ari intambwe ikomeye bamaze gutera, Uganda ikomeje kuzamura urwego rw’uko pasiporo yayo igenda yemerwa mu ngendo mpuzamahanga, bityo abaturage bayo bakabona amahirwe menshi yo kujya mu mahanga mu bukerarugendo, ubucuruzi n’ibindi bikorwa bitandukanye batanyuze mu nzira isa n’aho ingoranye mu gusaba visa.








