Umuhanzi A Pass yatangaje ko yigeze gucika intege mu rukundo ku nshuro ya mbere mu buzima bwe, avuga ko byabaye mu ntangiriro z’igihe yatangiriyeho gukundana.
Mu kiganiro yagiranye na NRG Radio Uganda kuri uyu wa Gatanu mu gitondo, uyu muhanzi yavuze ko gutandukana n’uwo bakundanaga byamubabaje cyane kuko byabaye atabyiteguye, kandi we yari agishaka ko bakomeza gukundana mu gihe undi we yari yamaze gufata icyemezo cyo kubivamo. A Pass yavuze ko ibyo bihe byamusigiye igikomere ku mutima.
Yagize ati: “Byari bikomeye cyane. Yahagaritse gukundana nanjye ntabyiteze. Njye nari nyisha kuguma mu rukundo. Najyaga nicara mu cyumba cyanjye amarira agatema ku matama. Ni bwo bwa mbere umutima wanjye wacitse intege mu rukundo, kandi ni na bwo bwa nyuma.”
Uyu muhanzi yasobanuye ko nubwo nyuma yaje guhura n’ibindi bibazo mu rukundo, atigeze yongera kugira igikomere gikomeye nk’icya mbere.
A Pass yavuze ko iyo yinjiye mu rukundo yitanga muri byose, agahitamo kuba inyangamugayo no kugaragaza amarangamutima ye nyakuri nubwo biba bishobora kutarangira neza.
Yangeyeho ati: “Iyo umuntu ampemukiye, ndabyakira nkavuga nti wenda ni njye wari umuswa cyangwa se nka tekereza ibindi, ariko nibura nzi ko nakoze byose nshoboye kandi nari inyangamugayo.”
Yanavuze ko ahitamo gutanga umutima we wose mu rukundo aho guhisha amarangamutima ye, gusa nanone ashimangira ko atigeze ajya mu rukundo atabyiyemeje.
Yagize ati: “Sinumva ko nashobora kujya mu rukundo ntarwishimiye ‘oya’. Nta rukundo nigeze njyamo ntarwitangiye. Ibyo ntibyigeze bnaibaho.”








