• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Thursday, September 11, 2025
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Ikoranabuhanga

5G yatangiye gukoreshwa mu Rwanda ikora ite?

Joe sure GASORE by Joe sure GASORE
May 17, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
5G Yageze mu Rwanda
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yatangaje ko yagejeje internet ya 5G mu Rwanda ku nshuro ya mbere, ikaba yatangiye kuboneka kuri site ya Kigali Heights/KCC [Kigali Convention Centre].

Mu butumwa iyi sosiyete yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize iti “Dufite site ya mbere ya 5G mu Rwanda kuri Kigali Heights/KCC. Ni intambwe ishimishije kandi iteye ishema kuri twe, ubwo dutangiye uru rugendo. Mu kujya imbere na 5G, si twe tuzarota abakiliya bacu batangiye kuryoherwa n’ibyiza bya 5G.”

Mu 2020 ni bwo iyi sosiyete y’itumanaho yatangiye gahunda yo kuvugurura imiyoboro yayo y’itumanaho mu Rwanda mu rwego rwo guha umusingi ikoranabuhanga rishya rigenda ryaduka. Ni ibikorwa byatangiriye mu Mujyi wa Kigali. MTN yatangaje ko ayo mavugurura yakozwe mu guha umusingi ikoranabuhanga rishya rya 5G, 6G n’izindi tekinoloji.

Mu 2023, Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’u Bushinwa agamije kwagura ubufatanye mu by’ikoranabuhanga bukagera no mu zindi nzego zirimo gushyiraho ibikorwaremezo bya 5G.

Icyo gihe Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula, yavuze ko hari inzego nyinshi u Rwanda rwakeneramo internet ya 5G.

Ati “5G turayikeneye mu Rwanda […] turebe mu buvuzi, iyo urebye aho ikoranabuhanga rigana mu kugira ngo hongerwe ubushobozi ari ku bavura cyangwa mu bigo by’ubuvuzi kugira ngo birusheho gutanga serivisi zinoze, aho ni ahantu hamwe tubona hari amahirwe, mu gihe twashyiraho iki gikorwa remezo cya 5G.”

Yavuze ko urwego rw’ubuvuzi ari rumwe mu zatumye u Rwanda rutangira gutekereza kuri 5G nubwo hari kurebwa n’izindi nzego yakoreshwamo.

Ati “Ni yo mpamvu twatangije gahunda yo kugira ngo n’ubundi turebe uburyo twakwagura imiyoboro ya 5G ariko tunareba tuti ese yazagenda yifashishwa he, mu buryo bushobora gufasha Umunyarwanda aho ari hose ariko cyane cyane duhereye muri serivisi z’ubuvuzi.”

Internet ya 5G ni umuyoboro ugereranywa nk’intambwe izaganisha ku rugendo ruhindura buri kimwe, uhereye ku buvuzi bwifashishije ikoranabuhanga nk’aho umuganga ashobora kubaga umuntu kandi batari kumwe, ikoranabuhanga mu modoka, mu buzima busanzwe ku buryo waba uri ku kazi ugacana imbabura wasize mu rugo n’ibindi bizwi nka Internet of Things. Izwiho umuvuduko uri hejuru uri hagati y’icumi na 100 ku muvuduko usanzwe wa 4G.

Mu Kinyarwanda cyoroshye, 5G wayisobanura nk’icyiciro cya gatanu cy’ikoranabuhanga ryihutisha amakuru kurusha ibisanzwe. Gusa iyo tuvuze kwihuta bisobanurwa kwinshi. Nko muri Amerika, sosiyete y’itumanaho ya Verizon iherutse gukora igerageza kuri 5G, isanga ishobora kwihuta nk’igihe umuntu amanura ibintu (download), akabona gigabits 1.0 ku isegonda (1.0 Gbps).

Ni ukuvuga ngo ni nk’inshuro ziri hagati y’icumi na 100 z’umuvuduko usanzwe, ndetse ni umuvuduko mwinshi utanabona no ku miyoboro ya fibre optique, bisobanuye ko uyifashishije ushobora kumanura kuri internet ibintu amagana ku muvuduko wo hejuru.

Ntabwo ari umuvuduko gusa. Niba uri kuri internet ugakanda ku kintu runaka ugiye gusoma, hari umwanya bifata kugira ngo rwa rupapuro wakanzeho rufunguke (mu cyongereza bizwi nka Latency). Ubusanzwe bishobora kumara milliseconde 20 [mu isegonda rimwe harimo milliseconde 1000) kugira ngo rwa rupapuro rufunguke, ariko kuri 5G ni munsi ya milliseconde imwe. Bifate nk’aho ari nk’igihe bitwara kugira ngo telefoni yawe itere umurabyo mu gihe uri gufotora.

Ikindi cyiza cyayo ni uko yo ifite ubushobozi bwo kuba wacomekaho ibikoresho byinshi by’ikoranabuhanga kurusha ibyo washyira kuri internet isanzwe, ukayifashisha mu rugo wenda ucometseho firigo yawe ikaza kuguha amakuru ko ibintu birimo harimo ibyakonje cyane cyangwa se ibigiye kubora n’ibindi.

Kugeza ubu u Rwanda ni igihugu cya gatatu muri Afurika mu kugira internet yihuta, rukaza mu bihugu 16 ku ruhando mpuzamahanga.

Iyo hakozwe isesengura rigaragaza ko abantu bafite telefoni zifite ubushobozi bwo kwakira 5G, biyongera buri mwaka ku kigero cya 10% na 15%.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe, yari yitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bodibe,

Sharinga kuri:

  • Click to share on WhatsApp (Opens in new window) WhatsApp
  • Click to share on Facebook (Opens in new window) Facebook
  • Click to share on X (Opens in new window) X

Related

Share2Tweet1Send
Previous Post

OpenAI igiye Kubaka Data center muri UAE mu Kwagura Isoko ry’Uburasirazuba bwo Hagati

Next Post

FERWAFA yateranye , Umwanzuro ku mukino wa Bugesera FC na Rayon Sports

Joe sure GASORE

Joe sure GASORE

IZINDI NKURU WASOMA

Strike vs Claim

Amategeko mashya ya Copyright kuri YouTube mu 2025

by Impinga Media
1 week ago

Niba ukora content kuri YouTube cyangwa uteganya gutangira, hari ibintu by’ingenzi ugomba kumenya ku bijyanye na YouTube Copyright. Abakora videwo...

Hatangijwe gahunda yo gukosora no kwemeza imyirondoro y’Abanyarwand

Hatangijwe gahunda yo gukosora no kwemeza imyirondoro y’Abanyarwand

by Alex RUKUNDO
1 month ago

Ku wa 7 Kanama 2025, hatangijwe ku mugaragaro igikorwa kizwi nka ‘pre-enrollment platform’ cyo kwemeza umwirondoro w’Abaturarwanda usanzwe mu irangamimerere...

BIME AMATWI Ubukangurambaga

RURA n’abafatanyabikorwa batangije “BIME AMATWI” mu guhashya uburiganya bwo kuri telefoni.

by Joe sure GASORE
1 month ago

"BIME AMATWI" ni ubukangurambaga bushya bwatangijwe na RURA ku bufatanye na BNR, RIB, Polisi y’u Rwanda n’ibigo by’itumanaho, bugamije kurwanya...

Next Post
RAYON SPORT

FERWAFA yateranye , Umwanzuro ku mukino wa Bugesera FC na Rayon Sports

Ubuzima bwo mu mutwe k'urubyiruko.

Ubuzima bwo mu Mutwe mu Rubyiruko: Ijwi Ryirengagizwa?

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Madamu Paula Ingabire

ISCA2025: U Rwanda rwagaragaje gahunda nshya mu kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali
Imyidagaduro

Iserukiramuco rya Kigali Fashion Festival 2025 rigiye kubera i Kigali

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel
Imyidagaduro

Umuyobozi wa RGB akunda umuziki wa Ruti Joel

by Peacemaker PUNDIT
September 9, 2025
Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025
Imyidagaduro

Kevin Kade yahishuye impamvu atagaraye muri Iwacu muzika festival 2025

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025
Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo
Imyidagaduro

Bruno K yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gutabara umuryango wa Gogo

by Alex RUKUNDO
September 8, 2025

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
     

    Loading Comments...