Umuhanzi w’Umunya-Uganda uzwi cyane mu njyana ya Dancehall, Richard Kasendwa wamamaye ku izina rya Ziza Bafana, yateye utwatsi ibivugwa ko yaba yarirukanywe i Amsterdam mu minsi ishize.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko yari afite gahunda yo kuririmbira mu bitaramo bibiri, kimwe cyari giteganyijwe i Amsterdam mu Buholandi ikindi mu Budage.
Icyakora avuga ko akigera i Amsterdam yasabwe kugaragaza uruhushya rumwemerera gukorera akazi muri iki gihugu (work permit), ariko biza kugaragara ko atari arufite, bituma atemererwa gukomeza gahundaze yari afite.
Uyu muhanzi wiyita Katonda Wa Ragga yashimangiye ko atigeze yirukanwa nk’uko bamwe ku mbuga nkoranyambaga babivugaga.
Yagize ati: “Sini rukanywe i Amsterdam nk’uko bivugwa. Ahubwo nasabwe kugaruka muri Uganda ngo mbanze nshyire ku murongo impapuro z’ingendo zanjye no gushaka uruhushya runyemerera gukorerayo ibitaramo. Ibyo abantu bavuga si byo.”
Ziza Bafana yanashinje inzego zishinzwe ingendo muri Uganda kuba arizo zatumye ibikorwa bye bitagenda neza, bigatuma ibitaramo bye byari biteganyijwe mu Buholandi no mu Budage bisubikwa.