Umunyamideli akaba n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Zari Hassan yahakanye amakuru y’ibihuha yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, aho yavugaga ko atishimira umugabo we Shakib Chama Lutaay.
Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amafoto (screenshots) agaragaza amagambo asa n’ayanditswe na Zari, aho yavugaga ko yababajwe n’uko umugabo we yamuciye inyuma, ndetse ko umutima we “wamenetse” kubera ibinyoma bye.
Muri ayo mafoto ya screenshots yanditswemo amagambo agira ati: “Nakwizeraga muri byose. Natashye kare ni bwira ko ngutunguye, ariko ikibabaje nasanze uri mu buriri bwanjye nawe uri kumwe n’undi mugore. Umutima wanjye warababaye cyane, ibyo wabwiye byose n’ibinyoma.”
Icyakora, Zari Hassan yahakanye ayo makuru, avuga ko ayo mafoto ari ibihimbano.
Mu mashusho yasangije abakunzi be, uyu mubyeyi w’abana batanu yasobanuye ko ayo magambo atigeze ayavuga cyangwa ngo ayandike, anavuga ko ayo mafoto yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya A.I (ubwenge buhangano).

Ati: “Izo screenshots zahimbwe n’abantu duhanganye. Izo screenshots zigaragaza ko abantu bashobora guhimba inkuru itari nziza ku buzima bw’undi muntu. Hari abantu bagera muri barindwi bampamagaye bambaza niba ari ukuri.”
Yakomeje agira ati: “Uko A.I igenda igera kure n’iko abantu bamwe bazajya mukaga. Screenshots yakonzwe iriho izina ryanjye n’ikimenyetso cya ‘blue tick’, ariko si njye wabivuze cyangwa ngo mbyandike. Si ukuri, sinigeze ntangaza ayo magambo.”
Zari Hassan yanaburiye abari inyuma y’aya makuru, barimo n’ababloga ndetse n’abakoresha TikTok bayakwirakwiza, ko bagomba kubireka, kuko yiteguye kubangeza mu mategeko.
Ati: “Abantu bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga barakabije gushaka ‘likes’. Bamara umwanya ku mbuga nkoranyambaga bategura ibihuha, ariko bagomba kwitonda.”
Yakomeje agira ati: “Ndibutsa abakoresha TikTok n’ababloga ko amategeko ahari, mushobora gufungwa mu komeje gukwirakwiza ibyo bihuha. Murimo gutesha agaciro izina ryanjye. biroroshye kubakurikirana nkabageza mu mategeko. Igihe cyose mutumvise, mumenye ko nzabakurikirana mu nkiko kandi sinzatanga imbabazi.”








