• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, April 3, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Ykee Benda yatangaje uko ubuzima bwe bumeze nyuma y’impanuka aheruka gukora

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
December 10, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Nyuma y’iminsi ibiri agize impanuka y’imodoka, umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Ykee Benda yatangaje ko ubu ameze neza. Iyo mpanuka yabaye ku wa Mbere, tariki ya 08 Ukuboza 2025, ubwo yari ari mu rugendo yerekeza mu karere ka Kyegegwa, mu Burengerazuba bwa Uganda.

Ykee Benda, ubusanzwe ni umuyobozi wa Mpaka Records. Ubwo yari kumwe n’inshuti ze ebyeri mu modoka berekeza i kyegegwa, aho byari bitegenyijwe gutaramira abafana be inshuro ebyeri ku munsi, mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Imodoka bari barimo yaje kugira impanuka.

Abari muri iyo modoka bose bararokoka, gusa bamwe bakomereka byoroheje. Amakuru yatangajwe nyuma y’impanuka yavugaga ko Ykee Benda yakomeretse ku rutugu, igitsintsino no ku kuboko kwi bumoso, mu gihe undi wari kumwe na we yakubise umutwe ku modoka akomereka bikomeye, ahita ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho n’abaganga ndetse akorerwe isuzuma (scan).

Ykee Benda yatangaje uko ubuzima bwe bumeze nyuma y’impanuka aheruka gukora

Nyuma y’iyo mpanuka, Ykee Benda yahaye ubutumwa abafana n’abakurikirana ubuzima bwe uko ameze, yavuze ko nyuma yo gukorerwa isuzuma ritandukanye n’abaganga b’inzobere, byagaragaye ko ameze neza. Yogeyeho ko yasubiye i Kampala (KLA) aho yivurije mu bitaro bya Mulago.

Mu butumwa bwe yagize ati: “Muraho neza nshuti zanjye. Hashize amasaha agera kuri 48 nkoze impanuka, ariko mureke dushimire Imana kuba yandize nkaba nkiri muzima. Nasubiye i Kampala, nagiye kwivuza ku baganga b’inzobere mu bitaro bya Mulago, kandi ibisubizo by’ibizami byose byagaragaje ko umutwe wanjye umeze neza, nta kuvira amaraso imbere mu mubiri byabayeho.”

Ykee Benda yashimiye byimazeyo inshuti ze, umuryango we n’abo bakorana ku bw’inkunga n’ubutumwa bw’ihumure bamugezagaho muri ibi bihe bikomeye arimo, avuga ko bwamuhaye imbaraga akumva akomeye ndetse akumva afite ihumure mu mutima we. Yanashimiye Imana yamutabaye, by’umwihariko ashimira cyane umugore we kubera imbaraga n’ubutwari yagaragaje.

Iyi ni impanuka ya kabiri kandi ikomeye uyu muhanzi arokotse, nyuma y’indi mpanuka yakoze mu Ugushyingo 2020, ubwo yari ari mu rugendo ari kumwe n’umuryango we. Icyayiteye iy’impanuka kikaba kitaramenyekana kugeza ubu.

Share2Tweet1Send
Previous Post

Joshua Baraka ni we muhanzi nkunda cyane muri Afurika y’Iburasirazuba – Bien-Aimé Baraza

Next Post

“Lydia Jazmine Arahamya ko Tracy Melon ariwe muhanzi w’Umwaka wa 2025”

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Tuma Basa yasezeye kuri YouTube nyuma y’imyaka 8 ayikorera

Tuma Basa yasezeye kuri YouTube nyuma y’imyaka 8 ayikorera

by Alex RUKUNDO
2 hours ago

Umunyarwanda Tuma Basa yasezeye kuri YouTube yagezemo mu 2018 ayobora igice cya ‘Urban Music’ ubu akaba akuriye icya ‘Black Music...

Abahanzikazi bo muri Uganda bakomeje kwitotombera ihohoterwa bakorerwa n’abafana

Abahanzikazi bo muri Uganda bakomeje kwitotombera ihohoterwa bakorerwa n’abafana

by Alex RUKUNDO
3 hours ago

Agahinda k’abahanzikazi bo muri Uganda bakomeje kwitotombera ihohoterwa bakorerwa n’abafana mu bitaramo bitandukanye, kongeye kuzamurwa n’umufana wasomeye Winnie Nwangi mu...

Diddy yagabanirijweho amazi abiri y’igifungo

Diddy yagabanirijweho amazi abiri y’igifungo

by Alex RUKUNDO
4 hours ago

Nyuma y’ibyumweru bike umuraperi w’Umunyamerika Sean Combs, uzwi ku mazina nka “Diddy” yagabanyirijweho amezi abiri ku gifungo yari yakatiwe, itariki...

Next Post
“Lydia Jazmine Arahamya ko Tracy Melon ariwe muhanzi w’Umwaka wa 2025”

“Lydia Jazmine Arahamya ko Tracy Melon ariwe muhanzi w’Umwaka wa 2025”

“Spice Diana ngo ashobora kurongorwa n’umugabo ufite undi mugore: ‘Iby’igihe ni iby’Imana’”

“Spice Diana ngo ashobora kurongorwa n’umugabo ufite undi mugore: ‘Iby’igihe ni iby’Imana’”

Niyo Bosco yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we

Niyo Bosco yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we

Tuma Basa yasezeye kuri YouTube nyuma y’imyaka 8 ayikorera
Imyidagaduro

Tuma Basa yasezeye kuri YouTube nyuma y’imyaka 8 ayikorera

by Alex RUKUNDO
April 3, 2026
Abahanzikazi bo muri Uganda bakomeje kwitotombera ihohoterwa bakorerwa n’abafana
Imyidagaduro

Abahanzikazi bo muri Uganda bakomeje kwitotombera ihohoterwa bakorerwa n’abafana

by Alex RUKUNDO
April 3, 2026
Diddy yagabanirijweho amazi abiri y’igifungo
Imyidagaduro

Diddy yagabanirijweho amazi abiri y’igifungo

by Alex RUKUNDO
April 3, 2026
Munyagwa yavuze ko Pallaso adakwiye kugereranywa na King Saha
Imyidagaduro

Munyagwa yavuze ko Pallaso adakwiye kugereranywa na King Saha

by MUNYANKINDI Alphonse
April 2, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.