• AHABANZA
  • UBWANDITSI
  • KWAMAMAZA
  • AMATEGEKO
Friday, January 16, 2026
Impinga Media
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
  • AHABANZA
  • Imyidagaduro
    • Imikino
    • Sinema
    • Ibirori & Muzika
  • Ikoranabuhanga
  • Ubuzima
  • Ubukungu
  • IBINDI
    • Biravugwa
    • Inkuru z’amashusho
    • Inkuru Ndende
    • Impinga Quiz & Survey
    • Utuntu n’utundi
No Result
View All Result
Impinga Media
  • Inkuru Nyamukuru
  • Imyidagaduro
  • Ikoranabuhanga
  • Ibirori
Home Imyidagaduro

Ykee Benda yatangaje uko ubuzima bwe bumeze nyuma y’impanuka aheruka gukora

Alex RUKUNDO by Alex RUKUNDO
December 10, 2025
Reading Time: 1 min read
A A
Share on FacebookShare on XShare on WhatsApp

Nyuma y’iminsi ibiri agize impanuka y’imodoka, umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo Ykee Benda yatangaje ko ubu ameze neza. Iyo mpanuka yabaye ku wa Mbere, tariki ya 08 Ukuboza 2025, ubwo yari ari mu rugendo yerekeza mu karere ka Kyegegwa, mu Burengerazuba bwa Uganda.

Ykee Benda, ubusanzwe ni umuyobozi wa Mpaka Records. Ubwo yari kumwe n’inshuti ze ebyeri mu modoka berekeza i kyegegwa, aho byari bitegenyijwe gutaramira abafana be inshuro ebyeri ku munsi, mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Imodoka bari barimo yaje kugira impanuka.

Abari muri iyo modoka bose bararokoka, gusa bamwe bakomereka byoroheje. Amakuru yatangajwe nyuma y’impanuka yavugaga ko Ykee Benda yakomeretse ku rutugu, igitsintsino no ku kuboko kwi bumoso, mu gihe undi wari kumwe na we yakubise umutwe ku modoka akomereka bikomeye, ahita ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho n’abaganga ndetse akorerwe isuzuma (scan).

Ykee Benda yatangaje uko ubuzima bwe bumeze nyuma y’impanuka aheruka gukora

Nyuma y’iyo mpanuka, Ykee Benda yahaye ubutumwa abafana n’abakurikirana ubuzima bwe uko ameze, yavuze ko nyuma yo gukorerwa isuzuma ritandukanye n’abaganga b’inzobere, byagaragaye ko ameze neza. Yogeyeho ko yasubiye i Kampala (KLA) aho yivurije mu bitaro bya Mulago.

Mu butumwa bwe yagize ati: “Muraho neza nshuti zanjye. Hashize amasaha agera kuri 48 nkoze impanuka, ariko mureke dushimire Imana kuba yandize nkaba nkiri muzima. Nasubiye i Kampala, nagiye kwivuza ku baganga b’inzobere mu bitaro bya Mulago, kandi ibisubizo by’ibizami byose byagaragaje ko umutwe wanjye umeze neza, nta kuvira amaraso imbere mu mubiri byabayeho.”

Ykee Benda yashimiye byimazeyo inshuti ze, umuryango we n’abo bakorana ku bw’inkunga n’ubutumwa bw’ihumure bamugezagaho muri ibi bihe bikomeye arimo, avuga ko bwamuhaye imbaraga akumva akomeye ndetse akumva afite ihumure mu mutima we. Yanashimiye Imana yamutabaye, by’umwihariko ashimira cyane umugore we kubera imbaraga n’ubutwari yagaragaje.

Iyi ni impanuka ya kabiri kandi ikomeye uyu muhanzi arokotse, nyuma y’indi mpanuka yakoze mu Ugushyingo 2020, ubwo yari ari mu rugendo ari kumwe n’umuryango we. Icyayiteye iy’impanuka kikaba kitaramenyekana kugeza ubu.

Share2Tweet1Send
Previous Post

Joshua Baraka ni we muhanzi nkunda cyane muri Afurika y’Iburasirazuba – Bien-Aimé Baraza

Next Post

“Lydia Jazmine Arahamya ko Tracy Melon ariwe muhanzi w’Umwaka wa 2025”

Alex RUKUNDO

Alex RUKUNDO

IZINDI NKURU WASOMA

Papa Sava: Urugendo rw’imyaka irenga 30 mu buhanzi, kuva ku mafaranga 2000 Frw kugeza kuri filime ye ya mbere irangira

Papa Sava: Urugendo rw’imyaka irenga 30 mu buhanzi, kuva ku mafaranga 2000 Frw kugeza kuri filime ye ya mbere irangira

by MUNYANKINDI Alphonse
50 minutes ago

Mu gihe benshi bamumenyereye nk’umukinnyi wa filime ukunzwe cyane mu Rwanda, Niyitegeka Gratien, uzwi nka Papa Sava, amaze imyaka irenga...

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
2 hours ago

Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bazwi ku rwego mpuzamahanga, Todd Galberth na Naomi Raine, batangaje ko u Rwanda...

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

Angeli Mutabaruka umwe mubanyamakuru bakomeye na Papa Sava ateganyijwe kuzitabi igitaramo cya Gen Z Comedy

by Alex RUKUNDO
23 hours ago

Abakunzi b’imyidagaduro n’urwenya baritegura ijoro ridasanzwe kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Mutarama 2026, ubwo hateganyijwe igitaramo cya Gen Z...

Next Post
“Lydia Jazmine Arahamya ko Tracy Melon ariwe muhanzi w’Umwaka wa 2025”

“Lydia Jazmine Arahamya ko Tracy Melon ariwe muhanzi w’Umwaka wa 2025”

“Spice Diana ngo ashobora kurongorwa n’umugabo ufite undi mugore: ‘Iby’igihe ni iby’Imana’”

“Spice Diana ngo ashobora kurongorwa n’umugabo ufite undi mugore: ‘Iby’igihe ni iby’Imana’”

Niyo Bosco yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we

Niyo Bosco yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we

Papa Sava: Urugendo rw’imyaka irenga 30 mu buhanzi, kuva ku mafaranga 2000 Frw kugeza kuri filime ye ya mbere irangira
Imyidagaduro

Papa Sava: Urugendo rw’imyaka irenga 30 mu buhanzi, kuva ku mafaranga 2000 Frw kugeza kuri filime ye ya mbere irangira

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
Menya imwe mu miti ishobora kugabanya ‘ingufu z’abagabo’ mu gihe cyo gutera akabariro
Ubuzima

Menya imwe mu miti ishobora kugabanya ‘ingufu z’abagabo’ mu gihe cyo gutera akabariro

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
RURA yashyize iherezo ku rujijo rw’imikoreshereze ya USSD codes zishingiye ku miyoboro ya telephone
Ikoranabuhanga

RURA yashyize iherezo ku rujijo rw’imikoreshereze ya USSD codes zishingiye ku miyoboro ya telephone

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026
Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda
Imyidagaduro

Abahanzi bakomeye ba Gospel Todd Galberth na Naomi Raine bagiye gutaramira mu Rwanda

by MUNYANKINDI Alphonse
January 16, 2026

Stay Connected

Popular Post

    YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD YOUTUBE CHANNEL AD
    ADVERTISEMENT
    Impinga Media

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    Navigate Site

    • AHABANZA
    • UBWANDITSI
    • KWAMAMAZA
    • AMATEGEKO

    Follow Us

    No Result
    View All Result
    • AHABANZA
    • Imyidagaduro
      • Imikino
      • Sinema
      • Ibirori & Muzika
    • Ikoranabuhanga
    • Ubuzima
    • Ubukungu
    • IBINDI
      • Biravugwa
      • Inkuru z’amashusho
      • Inkuru Ndende
      • Impinga Quiz & Survey
      • Utuntu n’utundi

    Copyright © 2025 Impinga Media.

    This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.