Umuhanzi Ykee Benda abinyujije ku rukuta rwe rw X (twitter) yatangaje ko mu minsi mike agiye kwibaruka impaga z’abana batatu bavutkiye icyarimwe (triplets).
Muri ki gitondo, tariki 1 Mata 2026 mu butumwa yashyize ku rukuta rw X, yagize ati: “Umubyeyi w’abana batatu bavukiye rimwe bamwita nde? Ubwo iryo zina ni ryo abantu bangiye kujya banyita. Mbega intagiro z’umunsi mwiza.”
Iyi nkuru yatumye abakunzi be bagaragaza ibyishimo byinshi, ndetse banamwifuriza ibyiza we n’umugore we Emily Nyawira, banashimirwa intambwe bagiye gutera mu kwagura umuryango.
Gusa si bose babyakiriye kimwe. Hari abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga bamunenga, aho bavuze ko ashobora kuba ari gukoresha umugore we ndetse n’umuryango we mu rwego rwo gutebya bwa “April Fool’s Day” (umunsi wo kubeshya wo ku wa 1 Mata).
Kuba ari ku itariki ya 1 Mata, byatumye benshi bashidikanya ku kuri kw’ubu butumwa bwa Ykee Benda, bityo byatumye bamwe bajya mu rujijo ku cyo uyu muhanzi yashakaga gusobanura.
Wowe ubibona ute? Urumva ari ukuri cyangwa urumva ari ukubeshya ku munsi wa April Fool’s Day?





