Umuhanzi ykee Benda yanenze ibihembo bya Zzina Awords 2026, avuga ko Joshua Baraka atahawe ishimwe rihahije rikiye ibyo yakoze.
Nubwo Joshua Baraka yegukanye igihembo cy’indirimbo nziza mu njyana ya Contemporary Urban Song abikesha indirimbo Wrong Places yakoranye na JAE5, Ykee Benda avuga ko icyo gihembo kidahagije ugereranyije n’uruhare yagize mu muziki mu mwaka ushize.
Nyuma y’umuhango wo gutanga ibihembo, Ykee Benda yanyujije ubutumwa kuri konti ye ya X (twitter), ashimira abategura ibihembo ariko anagaragaza impungenge ze.
Yagize ati: “Nkunda cyane @GalaxyFMUg n’umurimo mwiza mukora mu guteza imbere abahanzi. Ariko se tuzatangira guhemba ryari ibihembo bishimishije abahanzi bakora umuziki? Nashimye ko Tracy Melon yabonye ibihembo bimukwiriye, ariko se kuki Joshua adahabwa ibihembo bihagije? Uyu ni we uri kuzamura umuziki ku rwego rwo hejuru cyane. Mu mezi 12 ashize yagize uruhare rukomeye cyane mu muziki wa Uganda.”
Mu by’ukuri, Joshua Baraka yagize umwaka mwiza cyane, aho yamenyekanye cyane haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, abikesha umwihariko w’injyana ye n’imikoranire n’abandi bahanzi.
Benshi bemeza ko yagize uruhare rukomeye mu kuzamura umuziki wa Uganda ku rwego mpuzamahanga.
Ibihembo bya Zzina Awards 2026 byatanzwe mu ijoro ryakeye bibera muri Paradigm i Kansanga, aho Galaxy FM/TV yashimiye abahanzi n’abanyabugeni mu byiciro bitandukanye, mu rwego rwo guha agaciro uruhare bagira mu guteza imbere urwego rw’imyidagaduro.







