Umuhanzi Levixone, uzwi cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Uganda no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ni urugero rw’uko impano ishobora gukura ahatatekerezwa. Yanyuze mu buzima bugoye bwo ku muhanda, yibonera urupfu n’amaso ye, ariko ararokoka, ahindura amateka ye aba icyamamare kiririmba Imana.
Ubusanzwe yitwa Rubyogo Lucas, yavukiye muri Uganda ku babyeyi b’Abanyarwanda, akaba afite n’umuryango mugari mu Rwanda. Uyu muhanzi avuga ko ubwana bwe bwari bugoye cyane, bwamushyize mu buzima bwamwiganishije ku muhanda akiri muto.
Ubwana bwo ku muhanda n’urupfu yamaze kubona
Levixone avuga ko ku myaka icyenda yavuye mu rugo kubera ibibazo by’umuryango, ajya mu buzima bwo ku muhanda aho yakoraga ibibi byinshi birimo kunywa ibiyobyabwenge no kwiba. Avuga ko icyo gihe ubuzima bwe bwari bubi cyane ku buryo benshi mu bo babanaga bapfuye abandi bagafungwa.
Kimwe mu bihe byamugizeho ingaruka zikomeye, ni ubwo yabonaga inshuti ye yicwa urw’agashinyaguro. Yatwitswe n’abantu bari bamushinje kwiba telefone, Levixone ari aho areba. Ndetse nawe bashatse kumutwika, ariko ku bw’amahirwe ariruka arokoka.
Ayo masaha avuga ko ari yo yamuhinduye mu mutima, atangira gusaba Imana ngo imukure muri ubwo buzima bwari bumuganisha ku rupfu. Ni ho yatangiriye urugendo rwo kuyiyegurira, yiyemeza ko narokoka azayiririmbira.
Impano yamuvanye ku muhanda imugarura ku ishuri
Mu gihe yari amaze imyaka igera kuri ine aba ku muhanda, Levixone yahuye n’abakozi b’Imana bamubonamo impano idasanzwe baramufasha asubira ku ishuri. Nubwo yigaga, yakomeje kuba ku muhanda kugeza igihe ibintu byatangiye kugenda bihinduka.
Yatangiye umuziki afite imyaka 13, ariko izina rye riratumbagira ubwo yasohoraga indirimbo ‘Noonya’ yigaga mu cyiciro cya nyuma cy’amashuri abanza. Iyi ndirimbo yamenyekanye cyane kuri radiyo zo muri Uganda, nubwo abantu batari bamuzi isura.
Icyamamare cye cyatumye ahagarika amashuri yisumbuye by’igihe gito, ahitamo guha undi mwana inkunga y’ishuri yari afite, uwo mwana akaba yaraje kwitaba Imana nyuma. Nyuma y’igihe, Levixone yongeye gusubukura amasomo ayarangiza yiyishyurira.
Izina rye rirenga imbibi za Uganda
Nubwo izina rye ryubatse cyane muri Uganda, Levixone avuga ko yishimira uko agenda amenyekana no mu Rwanda, igihugu akomokamo. Amaze kuhakorera ibitaramo bitandukanye kandi ahamya ko afite inyota yo gukomeza kuhagera akahakorera umurimo w’Imana binyuze mu muziki.
Uyu muhanzi agaragaza ko amateka ye akomeye ari yo amuha imbaraga zo kuririmba indirimbo zubaka imitima, ashimangira ko Imana yamurinze akiri ku muhanda, akaba yumva adashobora kuyitura mu bundi buryo uretse kuyiririmbira kugeza ku mwuka we wa nyuma.







