Weasel Manizo nyuma y’iminsi itanu arwariye mu bitaro bya Nsambya yatashye aho azakomeza kwitabwaho n’abaganga.
Weasel Manizo yagiye kurwarira mu rugo
Nyuma y’iminsi itanu Weasel Manizo avurirwa imvune y’amaguru mu bitaro bya Nsambya, kuri ubu yagiye kurwarira mu rugo.
Ni amakuru yagiye yanze kuri uyu wa 12 Kanama 2025 aho Weasel Manizo yasohotse mu bitaro ari mu kagare gakoreshwa n’abafite ibibazo by’amaguru.
Yatashye ari gusunikwa na mukuru we Jose Chameleone wamubaye hafi kuva ku wa 7 Kanama 2025 ubwo yajyaga mu bitaro amaze kugongwa inshuro eshatu na Teta Sandra babyaranye abana babiri.
Kuva mu 2019 Weasel Manizo yakundana na Teta Sandra umubano wabo waranzwe n’intambara za hato na hato kugeza ubwo mu 2022 Teta Sandra yatashye mu Rwanda nyuma y’uko yakubiswe agakurwamo amenyo.
Kuri ubu haribazwa ikizakurikira igihe Weasel Manizo yaba akize iyo mvune niba hazabaho kwihorera cyangwa se azemera guca bugufi akubaka n’ubwo umuryango w’abamayanja ikijyanye no kugira umuryango utekanye byarabananiye.